Iyi ni Academy Bank uyu musaza yibyemo amadolari 10,000

Umusaza yibye amafaranga muri banki, ayajugunyira abantu ngo bizihize Noheli

Sangiza iyi nkuru

Umusaza w’imyaka 65 wo muri Colorado muri Amerika witwa David Wayne Oliver avugwaho kwiba amadolari muri banki ya Academy Bank tariki ya 23 Ukuboza 2019 yamara akayajugunya mu baturage abifuriza Noheli nziza.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) bivuga ko David Wayne ufite ubwanwa bwinshi bw’umweru yakanze abo muri iyi banki, bagira ngo afite intwaro, gusa polisi ya El Paso muri Colorado ivuga ko ntayo yari afite.

Amafaranga yibye abarirwa mu madolari y’Amerika 10,000, yose yayabitse mu gakapu yari afite, ageze ahari abantu, atangira kuyajugunya mu kirere, ati: “ Noheli Nzia!”

David Wayne ubu ari mu maboko ya polisi muri El Paso, akaba arasomerwa urubanza kuri uyu wa kane tariki ya 26 Ukuboza 2019.

Iyi ni Academy Bank uyu musaza yibyemo amadolari 10,000
Iyi ni Academy Bank uyu musaza yibyemo amadolari 10,000

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Umusaza yibye amafaranga muri banki, ayajugunyira abantu ngo bizihize Noheli
    Intention y’uyu musaza,umenya itari gushaka kwiba.Ahubwo yashakaga “gushimisha” abantu.Ariko yagize imana,kubera ko iyo haba police hafi,yashoboraga no kumurasa.
    Yiyibagije ko kwiba ari kimwe mu byaha bizabuza abantu kubona ubuzima bw’iteka muli paradizo.

  2. Umusaza yibye amafaranga muri banki, ayajugunyira abantu ngo bizihize Noheli
    Intention y’uyu musaza,umenya itari gushaka kwiba.Ahubwo yashakaga “gushimisha” abantu.Ariko yagize imana,kubera ko iyo haba police hafi,yashoboraga no kumurasa.
    Yiyibagije ko kwiba ari kimwe mu byaha bizabuza abantu kubona ubuzima bw’iteka muli paradizo.

  3. Umusaza yibye amafaranga muri banki, ayajugunyira abantu ngo bizihize Noheli
    Ndabaza abantu bazi bible.Ese uyu musaza yakoze icyaha cyo kwiba,cyangwa yagize neza kubera gufasha abakene?Ese imana izamuhemba paradizo,cyangwa izamuhanisha kubura ubuzima bw’iteka no kutamuzura ku munsi wa nyuma?Munsubize.

  4. Umusaza yibye amafaranga muri banki, ayajugunyira abantu ngo bizihize Noheli
    Ndabaza abantu bazi bible.Ese uyu musaza yakoze icyaha cyo kwiba,cyangwa yagize neza kubera gufasha abakene?Ese imana izamuhemba paradizo,cyangwa izamuhanisha kubura ubuzima bw’iteka no kutamuzura ku munsi wa nyuma?Munsubize.

  5. Umusaza yibye amafaranga muri banki, ayajugunyira abantu ngo bizihize Noheli
    Yakoze icyaha cyo kwiba kubera ko yibye Bank nyine,kuba rero yarakoresheje ibyibano akajyirira neza abacyene,kiriya gikorwa cy’urukundo n’imfabusa,Imana ntiyamuhembera iyo neza kubera ko yakoresheje iyo neza mu byibano,ahubwo atihannye ngo kirya cyaha agisabire imbabazi ,yagihanirwa rwose.

  6. Umusaza yibye amafaranga muri banki, ayajugunyira abantu ngo bizihize Noheli
    Yakoze icyaha cyo kwiba kubera ko yibye Bank nyine,kuba rero yarakoresheje ibyibano akajyirira neza abacyene,kiriya gikorwa cy’urukundo n’imfabusa,Imana ntiyamuhembera iyo neza kubera ko yakoresheje iyo neza mu byibano,ahubwo atihannye ngo kirya cyaha agisabire imbabazi ,yagihanirwa rwose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *