Umusenateri abona  Amerika iri gucikamo ibice nk’U Rwanda mbere ya jenoside

Sangiza iyi nkuru

Umusenateri  wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,  Bill Nelson, avuga ko ukutumvikana kwa politiki kuri mu gihugu cye kumwibutsa U Rwanda mbere ya jenoside.

Aganira na CNN, Senateri Nelson avuga ko ibirimo kubera muri Amerika bisa neza n’ibyabaye mu Rwanda mbere ya Jenoside kuko ngo hari ishyari rishobora kuvamo urwango maze abantu bagahitana abandi.

Ati “Umugore wanjye ni inshuti ya  Jeannette Kagame, ibyabaye mu Rwanda byaratwubatse. Iyo ahantu hadutse iby’amoko,umuntu  akumva ko ntaho ahuriye n’undi  (…), iryo shyari rihindukamo urwango.”

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Ibi Sen. Nelson yabivugiye mu rusengero rw’Ababatisita muri Leta ya Florida  ku Cyumweru  nyuma yaho abantu bitwaje imbunda bishe barashe abantu 11 mu isinagogi ya Pittsburgh.

fe5e47b1 8fd0 4442 8c16 7cc5cd7296dc
Senateri Bill Nelson/ifoto: (Bill Clark/AP)

Uyu musenateri yasabye abatuye Amerika kwibuka ibyabaye mu Rwanda maze bakabihuza n’ibiri kubera mu gihugu cyabo.

Ati” Twabonye ibyabaye mu Rwanda, byavuyemo jenoside. Abasaga miliyoni barishwe mu mezi make. Ngaho namwe nimurebe ibiri kubera hano.”

Senateri , Sen. Bill Nelson ni umudemokarate (Democrate)  uhatanira kongera  gutorerwa guhagararira Leta ya Florida aho ahanganye n’Umurepubulikani ( Republican)  Rick Scott.

Uyu musenateri atangaje aya magambo mu gihe hari iyicwa  ry’abantu batandukanye muri Amerika ahanini rishingiye ku ruhu, idini n’ibindi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *