Mu rwego rwo guhangana n’umutekano ukomeje kuba mubi mu burasirazuba bw’igihugu ndetse n’akaga ko gukoreshwa na politiki, mu cyumweru gishize General Major Ephraïm Kabi Kiriza yatangije umuhamagaro wo gukunda igihugu ku basirikare ayobora. I Kinshasa muri Camp Tshatshi, yahamagariye imitwe idasanzwe yo muri Batayo ishinzwe kurinda umukuru w’igihugu (GR) kubaha ubuyobozi bidacagase no kuba maso bakanga ibigeragezo by’ubugambanyi cyangwa gucamo igihugu ibice.
General Major Ephraïm Kabi Kiriza ukuriye umutwe ushinzwe kurinda Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo yagize ati: “… Igihugu nticyigera kibabarira umugambanyi,” iyi nteruro n’izindi nyinshi zumvikanye cyane nk’umuhamagaro wo gukunda igihugu mu mitima y’abasirikare b’imitwe idasanzwe y’ingabo zishinzwe kurinda perezida wa Repubulika, kuwa Gatatu, itariki ya 28 Gicurasi 2025, i Kinshasa – umurwa mukuru wa Congo.
Mu kiganiro yatanze, Umuyobozi w’Ingabo zishinzwe kurinda umukuru w’igihugu (GR), General Major Ephraïm Kabi Kiriza, yatanze umuburo utajenjetse ku bijyanye n’umutekano muke uri mu gihugu. Yabishimangiye agira ati: “Umushahara w’ubugambanyi ni urupfu kuko igihugu nticyigera kibabarira umugambanyi.”
Nk’uko byatangajwe n’ibiro bishinzwe itangazamakuru muri perezidansi, Gen. Kabi yakoresheje imvugo ikakaye ageza ijambo ku basirikare be. Yahamagariye ingabo ze kuba maso kugira ngo baburizemo ibikorwa byose byo gukoreshwa mu nyungu za politiki. Yakomeje agira ati: “Ntabwo turi abanyapolitiki. Umuntu ukunda igihugu cye ntashobora na rimwe gutegura umugambi wo gucamo ibice iki gihugu.” Ntabwo ashobora kugurwa n’abanyapolitiki…. ”
Muri ubwo buryo bwo gukangura igihugu nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga beto.cd ivuga, Gen. Ephraïm Kabi Kiriza yibukije kandi intero y’ingabo z’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC): “Ntuzigere uhemukira Congo.”
Repubulika ya Demokarasi ya Congo iracyafite ibibazo bikomeye. Usibye ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro mu ntara nyinshi zirimo Maindombe, Kwilu, Ituri, Kivu zombi, inyeshyamba za M23 zikomeje guhangana na FARDC n’abafatanyabikorwa ba yo biganjemo inyeshyamba za Wazalendo muri teritwari zitandukanye mu gihe ibiganiro bikomeje bigamije gushaka igisubizo kirambye.


