Umushinga w’itegeko ryerekeye Ubunyekongo “Congolité” muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo wateguwe na Noël Tshiani wasubijwe inyuma utizweho n’Inteko ishinga amategeko. Uyu mushinga wavugaga ko Abanyekongo ba nyabo ari abafite ababyeyi bombi b’Abanyekongo kandi ari na bo bemerewe kwiyamamariza kuyobora igihugu.
Ariko inteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite, yatangaje ko inyandiko yatanzwe itemewe nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ivuga. Ni umushinga w’itegeko wari kuzabangamira abantu nk’umunyapolitiki Moise Katumbi, ufite umubyeyi umwe w’umuzungu.
Muri uyu mushinga w’itegeko, Noël Tshiani Muadiamvita yari yasabye by’umwihariko ko umwanya wa Perezida wa Repubulika uhabwa Abanyekongo gusa bafite ba se na ba nyina b’Abanyekongo buzuye. Yanyuze ku mudepite w’igihugu kugira ngo gahunda ye igibweho impaka mu nteko. Ariko Inteko ishinga amategeko yavuze ko iki kibazo kitazagibwaho impaka mu nteko rusange y’abadepite.
Nk’uko abadepite bavuga, ngo kugirango uyu mushinga ushyirwe mu bikorwa byasaba no gusubira mu itegeko nshinga hagashyirwamo ingingo basanga ari ivangura.
Ubwo aheruka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Perezida Felix Tshisekedi, yatangaje ko kuba Umunyekongo kuri se na nyina atari byo byagenderwaho mu gukorera igihugu.


