Umushoramari Niyitanga yatanze kandidatire ku mwanya w’ubudepite

Sangiza iyi nkuru

Rwiyemezamirimo Niyitanga Fiston uzwi mu bijyanye n’ubukerarugendo, yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) nk’umukandida mu matora y’abadepite ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka.

Niyitanga usanzwe afite company y’ubukerarugendo ikorera mu bihugu by’u Rwanda, Uganda na Kenya, yatanze kandidatire ye mu cyiciro cyihariye cy’urubyiruko.

Uyu musore nyuma yo gutanga kandidatire yabwiye itangazamakuru ko yafashe icyemezo cyo kwiyamamaza mu rwego rwo “kugira umusanzu” atanga ku rubyiruko asanzwe abana na rwo umunsi ku wundi, mu rwego rwo kurufasha kwihangira imirimo.

Yagize ati: “Impamvu nshaka kuba umudepite ni uko mbona ko umusanzu wanjye hari ikintu kinini uzatanga. Ibi ni ibintu natekereje kuva kera, maze nk’imyaka ine ndimo mbitekereza, nagiye mbana n’urubyiruko cyane kuko mfite ishuri kuri company yanjye, duhugura abantu bashaka kumenya ibintu by’ubukerarugendo”.

“Tumaze guhugura abarenga 2,000 b’urubyiruko, nkaba ndeba uburyo nshobora kuzafasha urubyiruko tukaba twakwihangira imirimo. Umusanzu wanjye ndabona ukenewe cyane ni yo mpamvu nanjye nifuza kuza nkakomereza aho igihugu kigeze, kandi ni heza cyane”.

Niyitanga avuga ko afite icyizere cy’uko ari mu badepite babiri bazatorerwa guhagararira urubyiruko nyarwanda mu nteko ishinga amategeko ashingiye ku migabo n’imigambi afite azatangaza ubwo ibikorwa byo kwiyamamaza bizaba byamaze gutangira.

Yunzemo ko anateganya gutanga umusanzu we mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo mu gihugu, ku buryo bushobora kuzava ku rwego buriho bukagera ku rwisumbuyeho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *