Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi itangaza ko umusaruro ukomoka ku buhinzi, kugeza ubu u Rwanda rwejeje imyaka ku kigero cyiza, aho mu turere twose tw’Igihugu usanga usanga bihagije mu biribwa ku buryo n’abari baravuye ku ifiriti bayisubiyeho.
Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Ildephonse Musafiri, mu kiganiro ku iterambere ry’ubukungu rishingiye ku musaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi mu nama y’Umushyikirano yabaye kuri uyu wa Kabiri taliki 23 Mutarama 2024, aho yagaragaje ko Abanyarwanda bejeje ku kigero cya 70%.
Ni nyuma y’uko mu mwaka ushize ikigero cy’umusaruro cyari giteye ipfunwe ku mpamvu zitandukanye zirimo ibiza n’intambara ya Ukraine byatumye umusaruro uba iyanga.
Ati”Ubwo duheruka hano twari dufite ibibazo bitandukanye ndetse dufite ipfunwe turi mu bihe bikomeye ibiciro by’ibiribwa biri ku kigero cya 20% .Ni ubwa mbere byari bibayeho mu gihugu, ndetse dufite n’impamvu zifatika, intambara yo muri Ukraine,twari dufite n’ibibazo nyuma biza kuba bibi tugira imvura mbi cyane igwa agahe gato itwara ibintu ndetse n’abantu.”
Nyuma y’ibyo byose rero avuga ko habayeho kudaheranwa, u Rwanda rwishakamo ibisubizo kugeza ubwo kugeza ubu uturere twose tw’u Rwanda twejeje.Ati”u Rwanda ni urudaheranwa ubu turejeje.Twejeje ibishyimbo,twejeje ibigori, twejeje ibirayi ku Ubunani no kuri Noheri abantu bari baravuye ku ifiriti bayisubiyeho ibiciro byaramanutse ku buryo bufatika.”
Ku ruhande rw’ubworozi Minisitiri Musafiri avuga ko Umunyarwanda asigaye anywa Litiro 78 ku mwaka mu gihe mu mushyikirano wa mbere yanywaga litiro 20 ku mwaka.Kuzamuka k’iuwo musaruro bikaba byaragizwemo uruhare na Perezida wa Repubulika wagaruye girinka ku buryo nta muntu ugipfa kurwaza.
Avuga ko u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere muri Afurika bifite amata menshi nk’uko bigaragara ku rutonde rutangazwa n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (FAO).Ati”Ndagirango mbamenyeshe ko muri Afurika turi mu bambere banywa amata menshi no mu gace igihugu cya mbere ni Kenya , nko muri Uganda banywa litiro 37 ,Tanzania 47 abaturanyi bacu bo mu Majyepfo no mu Burengerazuba ntawe uzi niba banywa amata kuko imibare baarabuze.Imibare sitwe tuyishyiraho ni icyegeranyo cy’umuryango w’abibumbye cyita ku biribwa (FAO).”
Kugeza ubu abarenga 78 % bafite umutekano w’ibiribwa, aho mu mushyirano wa 2006 ingo zari zifite umutekano w’ibiribwa wari 28.


