Umuyobozi Mukuru wa Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles (KNC) yashinje umusifuzi wo hagati Balthazar guheka Police FC kugeza ubwo ibona amanota atatu, gusa avuga ko atajya kumurega ariko ngo akwiye kwigaya.
Gasogi United yari yabanje Police FC ibitego bibiri byatsinzwe na Nsengiyumva Moustapha ku munta wa 40 n’uwa 47, byishyurwa na Hakizimana Muhadjiri ku munota wa 54, Ndayishimiye Antoine Dominique ku wa 71 na Usengimana Faustin ku wa 84.
Mu makosa KNC ashinja umusifuzi harimo ngo kuba yasifuye coup-franc ya Police FC [hafi y’ikibuga cy’umuzamu wabo) kandi bigaragara ko nta mukinnyi we wigeze akora ku w’iyi kipe bari bahanganiye amanota atatu, hamwe no kuba atahuje n’umusifuzi wo ku ruhande ku cyemezo yari yafashe cy’uko umupira ugomba guterekwa mu nguni, ugatererwa aho (corner-kick).
Yagize ati: “Ntekereza ko umukino ntabwo wari mubi, twatangiye tuwufite ariko tutirengagije n’ibibazo twari dufite bya effectif bitewe na Covid, ntekereza ko nabyo bishobora kuba byatugizeho ingaruka zitoroshye. Hanyuma ariko na none ikindi navuga ni uko arbiter we ku giti cye ari we wihekeye ikipe ayigarura mu mukino. Twari dufite ibitego bibiri, sinzi niba mwese mwabibonye, muze kureba amashusho, murebe coup-franc yahaye Police, muze kubyitegereza, tuve mu magambo.”
Yakomeje avuga ko ikipe ye yitwaye neza akurikije ibibazo yari ifite, ngo ahubwo uwayizirikiye inyuma ni umusifuzi kandi ngo ntateganya kumurega. Ati: “Uwayizirikiye inyuma ni Balthazar, muze kureba amashusho murebe. Ahandi, linesman ati ‘ni corneur’, arbitre we ati ‘mutereke aho ngaho’. Bigaragara ko niba yabikoranye ubushake, niba ari ibyamurenze ariko mu by’ukuri murebe kiriya gitego cya mbere cya Police, coup-franc yahaye Police. Ntekereza yuko kuri ibi ngibi byo ubwanjye birambabaje ariko bene iyi arbitrage, njyewe sinajya kurega arbitre, ariko icyo nakora ku giti cye, na we yigaye.”


