Umusirikare mu barinda Perezida Museveni yishwe n’inkuba

Sangiza iyi nkuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Gicurasi 2016, mu rugo rwa Museveni inkuba yahakubitiye umwe mu basirikare bashinzwe kumurinda ahita yitaba Imana.
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru howwe.biz cyo muri Uganda, ngo umwe mu basirikare bakoranaga bya hafi na nyakwigendera utashatse ko izina rye ritangazwa, yavuze ko mugenzi we yakubiswe n’inkuba ubwo yacungaga umutekano aho mu rugo, nyuma yuko imvura yibasiye ako gace.
Ati:” Nibyo koko twabuze umwe mu basirikare bacu mu gitondo cya kare ubwo imvura yagwaga, yapfuye abandi 2 bari mu bitaro ariko batangiye kwitabwaho kuko bahise bagezwayo”.
Lindah Nabusayi, ushinzwe itangazamakuru mu biro bya Perezida Museveni yemeje aya makuru, avuga ko bababajwe no kubura umwe mu basirikare b’intangarugero.
Yagize ati: “birababaje, inkuba yakubise ahagana saa 06h30 za mugitondo umusirikare umwe arapfa, abandi 2 barimo kwitabwaho”.
M7
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *