230925-viktor-sokolov-al-0742-4aca29.webp

Umusirikare mukuru w’u Burusiya ingabo za Ukraine zigambye kwica yagaragaye mu nama

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’ingabo zirwanira mu mazi z’u Burusiya zikorera ku Nyanja y’Umukara akaba n’umwe mu bayobozi b’igisirikare cyo mu mazi cy’u Burusiya, Admiral Viktor Sokolov, yagaragaye kuri uyu wa Kabiri yitabiriye inama yakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga, nyuma y’umunsi umwe ingabo zidasanzwe za Ukraine zivuze ko zamwishe.

Mu mashusho n’amafoto yashyizwe ahagaragara na minisiteri y’ingabo y’u Burusiya, bigaragara ko Sokolov yitabiriye inama yitabiriwe na Minisitiri w’ingabo, Sergei Shoigu hamwe n’abandi basirikare bakuru n’abayobozi bakuru b’ingabo.

Iyo videwo yerekanwe kuri Televiziyo ya Leta y’u Burusiya.

Kuri uyu wa Mbere ushize, ingabo zidasanzwe za Ukraine zari zavuze ko zishe Sokolov, umuyobozi mukuru w’Ingabo z’u Burusiya muri Crimea, hamwe n’abandi basirikare 33 mu gitero cya misile cyagabwe ku Cyumweru ku cyicaro gikuru cy’amato ya gisirikare y’u Burusiya ku cyambu cya Sevastopol.

230925-viktor-sokolov-al-0742-4aca29.webp
Admiral Viktor Sokolov

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, umuvugizi wa Kremle, Dmitry Peskov, yari yanze kugira icyo atangaza ku byatangajwe na Ukraine, asaba abanyamakuru kubaza minisiteri y’ingabo.

Muri videwo yashyizwe ahagaragara na minisiteri, Shoigu yavuze ko muri Nzeri hapfuye abasirikare barenga 17.000 ba Ukraine kandi ko intwaro zirenga 2700, harimo n’imodoka za gisirikare z’Abanyamerika zo mu bwoko bwa Bradley zasenywe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *