Kuri iki Cyumweru, Perezidansi y’u Bufaransa yatangaje ko umusirikare w’u Bufaransa yaguye mu gitero ku kigo cya gisirikare i Gao, mu majyaruguru ya Mali.
Brigadier Alexandre Martin yabarizwaga mu bikorwa bya gisirikare by’Ingabo z’u Bufaransa (Operation Barkhane) mu karere ka Sahel.
Mu ijambo rye, Perezida Emmanuel Macon “yahaye icyubahiro” Brigadier Martin, avuga ko “yifatanyije n’umuryango we , abamukunda n’abavandimwe be mu kababaro “.
RFI ivuga ko nubwo imiterere nyayo y’urupfu rwe kuri uyu wa Gatandatu ushize, itaramenyekana neza, abayobozi bagaragaje ko yaguye mu gitero cy’abajihadiste.
Biravugwa ko abandi basirikare 9 bakomeretse byoroheje kandi abagabye igitero biciwe mu gitero cya kajugujugu za gisirikare.
Brigadier Martin abaye umusirikare wa 53 w’u Bufaransa wishwe mu bikorwa bya gisirikare muri Sahel kuva 2013.


