Umusirikare w’Umufaransa yiciwe muri Mali abandi 3 barakomereka

Sangiza iyi nkuru

Ibiro by’umukuru w’igihugu cy’Ubufaransa byatangaje ko umwe mu basirikare b’Ubufaransa yiciwe muri Mali mu gikorwa cyo kubungabunga amahoro.
Uyu musirikare yahitanywe n’igisasu cyo mu bwoko bwa Mine, “Landmine” ubwo umwanzi yari yagiteze mu nzira y’imodoka yerekezagamo.
Nk’uko bitangazwa na BBC ngo cyahitanye umusirikare umwe bagenzi be 3 barakomereka, gusa kugeza ubu nta makuru aramenyekana niba hari ikizere cyo kubaho cyangwa niba barembye bikabije.
Minisiteri y’ingabo mu Bufaransa, ivuga ko icyo gisasu cyaturitse ubwo izo modoka zari zikurikiranye zigana mu Burengerazuba bwa Mali ziturutse mu gace ka Gao.
Ibyo bibaye nyuma y’uko mu 2014 igihugu cy’Ubufaransa cyohereje abasirikare bagera ku 3500 mu bihugu 5 mu rwego rwo kurwanya imitwe y’iterabwoba.
By’umwihariko, Ubufaransa bwohereje abasirikare muri Mali mu 2013 ubwo hari hagamije kurwanya iterabwoba ry’imitwe ya kisilamu yari yatangiye ubushotoranyi mu Burengerazuba.
Perezida w’Ubufaransa, Francois Hollande n’umubabaro mwinshi yababajwe n’uwo musirikare wapfuye akiri muto, aboneraho kwihanganisha umuryango we ndetse n’igihugu cye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *