Umusirikare wa Amerika yishwe na ISIS

Sangiza iyi nkuru

Umusirikare wa Amerika yishwe na ISIS mu mirwano yabereye muri Iraq ahagana mu gace ka Irbil.
Umunyamabanga mu gisirikare cya Amerika Ash Carter yemeje aya makuru aho yavuze ko uyu musirikare yishwe ubwo yari mu kazi na bagenzi be.
Yagize ati “yishwe ubwo ISIS yabinjiranaga ikabamishaho urufaya rw’amasasu”
Comanda mu gisirikare cya Amerika yatangaje ko abasirikare batari biteze ko ISIS yaba yabashyize mu gipimo kuko hagati yabo hari harimo ibirometero bigera kuri 3.
Yakomeje avuga ko ibyo uwo mutwe w’iterabwoba wari ugamije kubarimbura ariko ntibabigeraho, gusa yirinda kugira byinshi atangaza, avuga ko bagikusanya amakuru.
Joe Biden, Visi Perezida wa Amerika mu minsi ishize nibwo yasuye umujyi wa Baghdad abwira abayobozi bo muri Iraq ko bagomba gukemura ibibazo by’imbere mu gihugu ariko cyane cyane bakarushaho kurwanya ISIS.
Uyu musirikare yishwe yiyongera ku bandi basirikare 2 ba Amerika, bapfiriye mu mirwano yashyamiranyaga izi mpande zombi mu 2014, aho agatsiko ka Isilamu kari kashyizeho gahunda y’intambara ntagatifu (Jihadi).
US
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *