Umusirikare wa FARDC yiciwe ku butaka bw’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Amakuru aturuka mu Karere ka Rubavu, aravuga ko mu Murenge wa Gisenyi, Akagari ka Mbugangari, mu Mudugudu wa Gasutamo mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, saa saba z’ijoro, umusirikare wa FARDC yishwe n’abasirikare b’u Rwanda nyuma yo kwinjira ku butaka bw’u Rwanda arasa .

Abaturage b’ahabereye ibi bavuga ko bumvishe urasaku rw’amasasu ariko batamenye icyabaye kuko bagumye mu mazu.

Umwe yagize ati “twumvishe amasasu ariko ntitwamenya ikibaye ariko bucyeye nibwo tumenye ko bamurashe agapfa ubwo yarengaga urubibi ruhuza ibihugu byombi akaza mu Rwanda”

Mu itangazo ryacyo, Igisirikare cy’u Rwanda cyo cyemeje ko uwo bikekwa ko ari umusirikare wa FARDC yinjiye mu Rwanda anyuze kuri Petite barrière agatangira kurasa iminara y’ingabo z’u Rwanda zirinze umupaka mbere y’uko araswa nta muntu arakomeretsa.

Aho yarasiwe ni muri metero nkeya y’ahaheruka kurasirwa nabwo umusirikare wa FARDC aho yaje arasa abapolisi b’u Rwanda bikarangira nabo bamurashe agahita apfa.

Undi musirikare mu Ngabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), yaherukaga kurasirwa ku butaka bw’u Rwanda mu Mudugudu wa Cyamabuye, Akagari ka Rusura, Umurenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu, ku itariki 05 Kanama, ubwo yambukiraga mu gace kakunze kunyurwamo n’abarwanyi ba FDLR.

Nyuma yaho ku itariki ya 24 Nzeri 2022, undi musirikare wa FARDC, yafatiwe mu Rwanda yasinze afite n’imbunda asubizwa mu gihugu cye.

Hagati aho inzego z’umutekano zirimo polisi, igisirikare na RIB bamaaze kugera aho ibi byabereye ngo hamenyekane neza uko byagenze mbere yo kugira icyo batangaza.

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Umusirikare wa FARDC yiciwe ku butaka bw’u Rwanda
    Mwanyenzi mwe mwasubiye ikuzimu hamwe na so wanyu shitani kagame ko kubana n’abantu mutabishoboye

  2. Umusirikare wa FARDC yiciwe ku butaka bw’u Rwanda
    Mwanyenzi mwe mwasubiye ikuzimu hamwe na so wanyu shitani kagame ko kubana n’abantu mutabishoboye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *