Umwe mu barwanyi ba FDLR yarashwe mu gatuza ariko ntiyapfa ubwo bageragezaga kwiba amafaranga yari afitwe n’umukozi wa Entreprise Iterambere ishizwe kohereza no kwakira amafaranda aho ikorera muri Minembwe na Buvira ho muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo.

Aba barwanyi ba FDLR ngo barengaga 18 bakaba barambuye uwo mukozi amafaranga asaga ibihumbi 3 by’amadorali ya Amerika (3000$) ndetse ngo nabambura abacurizi utwabo mu gace ka Mukoko ubwo bavaga i Minembwe berekeza Buvira ho muri RDC.
Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Imurenge, umwe mu barwanyi 2 ba FDLR bafashwe ndetse wanarashwe isasu mu gatuza yatangaje ko bavuye ahitwa Rubumba ari 14 bageze Gipupu bajyana n’izindi nyeshyamba za Mai-Mai 6 ari nazo zagendaga zibereka inzira.
Yemera ko ari we na bagenzi be bambuye uwo mukozi amafaranga 3000$ ko bari kumwe n’uwitwa Felly wari umukozi wa Monusco, ubwo bakurikirwaga n’ingabo za Leta FARDC hamwe na Monusco ngo bararashe umusirikare umwe wa FARDC, ADJ Manzongo Jean Claude.
Uyu musore (Mugabo Mariko) akomeza avuga ko ayo mafaranga bayagabanye umwe akagenda ahabwa ibihumbi 13 by’amafaranga ya Congo (FC), igikapi yari arimo gitwarwa na Felly wahoze ari umurinzi wa Major Usengamana.

Mu nama Monusco yagiranye n’ubuyobozi mu gace ka Minembwe yatangaje abo barwanyi 2 yafashe muri abo bibye amafaranga izabashyikiriza inzego z’ubutabera bwa Congo ndetse ko igiye no gukora iperereza kuri Felly wayikoreraga, bivugwa ko ari we watwaye ayo mafaranga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com


