Umusirikare wa RDC wiciwe i Rubavu, mwarimu wazamurirwe umushahara n’Umunyakoreya wagizwe umwere: inkuru z’icyumweru

Sangiza iyi nkuru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 1 Kanama 2022 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zirebana n’umutekano, ubutabera n’imibereho.

Harimo ko:

UN yemeje ko RDF ikorana na M23, FARDC igakorana na FDLR

Itsinda ry’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye (UN) zasohoye raporo y’ibanga zishinja ingabo z’u Rwanda kwifatanya n’umutwe witwaje intwaro wa M23 kugaba ibitero muri RDC.

Ni raporo yishimiwe na guverinoma ya RDC yemeza ko irimo ukuri, ariko iterwa utwatsi na guverinoma y’u Rwanda ivuga ko nta gaciro ifite kubera ko itashyizwe ahagaragara, kandi ikaba yarasohotse mu gihe kitateganyijwe.

Ishinja kandi zimwe mu ngabo za RDC gukorana n’imitwe yitwaje intwaro itandukanye irimo FDLR irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, gusa guverinoma ya RDC ntacyo yigeze ivuga kuri iki kirego.

Dr Frank Habineza yamaganye Dr Usta Kayitesi wa RGB

Umunyapolitiki Dr Frank Habineza utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda yamaganye imvugo y’Umuyobozi Mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere (RGB), Dr Usta Kayitesi, iheza amashyaka ya opozisiyo.

Tariki ya 4 Kanama 2022, mu nama y’abagize akanama ngishwanama k’inararibonye, Dr Kayitesi yavuze ko mu Rwanda nta mashyaka atavuga n’ubutegetsi akwiye kubamo.

Dr Habineza mu kiganiro ishyaka DGPR (Democratic Green Party of Rwanda) ryagiranye n’abanyamakuru ku munsi wakurikiyeho, yavuze ko amagambo nk’aya adakwiye umuyobozi wa RGB nk’urwego rwandika rukanagenzura imikorere y’imitwe ya politiki.

RDF yarasiye mu Rwanda umusirikare wa RDC

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyarasiye mu karere ka Rubavu umusirikare wa RDC, arapfa. Ni nyuma yo kwinjira kuri ubu butaka mu buryo butemewe n’amategeko.

Amakuru BWIZA yamenye ni uko uyu musirikare yarasiwe mu mudugudu wa Cyamabuye, akagari ka Rusura, mu murenge wa Busasamana tariki ya 4 Kanama, ubwo yirukankaga ku bana baragiraga intama, ashaka kuzibaka.

Iraswa ry’uyu musirikare ryakurikiye iry’undi warasiwe ku mupaka w’u Rwanda na RDC muri Kamena 2022, ubwo yari yinjiye ku ruhande rw’akarere ka Rubavu, arasa ku bapolisi bari baharinze.

Umushahara wa mwarimu wazamuwe kuri 40-88%

Guverinoma y’u Rwanda tariki ya 1 Kanama yongeje umushahara w’abarimu ba Leta ku kigero kiri hagati ya 40 na 88%, nyuma y’igihe kirekire bari bamaze batakamba, bavuga ko uwo bahabwa utajyanye n’igiciro cy’imibereho y’iki gihe.

Mwarimu wigisha mu mashuri abanza yongejwe ku kigero cya 88%, uwigishiriza ku mpamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza (A1) yongezwa kuri 40%, uwigishiriza ku mpamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza yongezwa kuri 40%.

Izi mpinduka zashimije cyane abarimu barebwa na zo, ziratangira kubahirizwa muri uku kwezi kwa Kanama 2022.

Umunyakoreya wavuze ko adakwiye gufungirwa mu Rwanda yagizwe umwere

Umunyakoreya y’Epfo Jin Joseph wavuze ko adakwiye gufungirwa mu Rwanda kubera afitiye akamaro iki gihugu, tariki ya 1 Kanama yagizwe umwere n’urukiko rw’ubujurire, ahanagurwaho icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano gikomoka ku manyanga yakekwagaho gukorera umushoramari Kanyandekwe Pascal.

Jin Joseph mu rubanza rw’ubujurire, yasobanuriye umucamanza ko yagize uruhare rukomeye mu gutuma imodoka za Hyundai, KIA na moto za BMW zikoreshwa na Polisi bigera mu Rwanda, ataka iki gihugu, asaba kugirwa umwere.

Urukiko rukuru rwari rwaramukatiye igifungo cy’imyaka itanu, rumuca n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 30. Yatakambiye urukiko rw’ikirenga, asaba ko urubanza rwasubirishwamo, rurabimwemerera.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *