Umusizi Rumaga yahishuye uko yakiriye kumva ko Bahati yaba yifatanya n’abarwanya ubutegetsi

Sangiza iyi nkuru

Umusizi Junior Rumaga yahishuye uko yakiriye iby’ibanze byavuye mu iperereza ry’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, ku ibura rya mugenzi we wari inshuti ikomeye, Bahati Innocent.

Nyuma y’umwaka wari ushize Bahati aburiwe irengero, tariki ya 16 Gashyantare 2022 RIB yatangaje ko ibyavuye mu iperereza ryayo bigaragaza ko uyu musizi “yagiye muri Uganda”, aho ashobora kuba yifatanya n’abarwanya ubutegetsi.

Umuvugizi w’uru rwego, Dr Murangira Thierry icyo gihe kandi yasobanuye ko rutaramenya niba Bahati yaba akiri muri Uganda cyangwa yaragiye mu kindi gihugu, gusa ngo iri perereza riracyakomeje.

Inkuru y’ibyavuye muri iri perereza https://bwiza.com/?RIB-yemeje-ko-umusizi-Bahati-yahungiye-muri-Uganda

Rumaga watanze ikirego muri RIB muri Gashyantare 2021 arangisha “inshuti akaba n’umuvandimwe Bahati”, yagiriye ikiganiro kuri The Choice Live, abazwa uko yakiriye ibyavuye muri iri perereza.

Yagize ati: “Bavuga ko ni byo investigation yagezeho kandi nkaba nshima inzego zabikurikiranye, buriya bafite ibimenyetso. Urumva ntabwo nigeze mbyerekwa ngo byagenze gutya na gutya, ariko ntabwo byari ngombwa ko mbyerekwa kuko ntabwo nari muri team ishinzwe iyo investigation. Ariko niba barafashe umwanzuro kuriya, bashizemo ikintu gikomeye njye nashimye; iperereza rigikomeza.”

Uyu musizi avuga ko yatunguwe no kumva ko inshuti ye babanaga mu nzu, yaba yaragiye kwifatanya n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Ati: “Naratunguwe ariko na none umuntu ni mugari. Ntabwo naza kuvuga ngo ntibishoboka cyangwa birashoboka. Urumva uhita uba neutre kuko nta hantu uba ugifite ho guhagarara ariko ntabyo nari nzi.”

Yabajijwe icyo yari gukora iyo aza kumenya umugambi Bahati yari afite mu gihe bari bakiri kumwe, asubiza ko amakuru yari afite yari kuyaha urwego rushinzwe iperereza rukayifashisha rumushakisha. Ati: “Nari kubabwira nti ‘njye se ko ntekereza ko byaba bimeze gutya, mwabishingiyeho mukora iperereza.”

Rumaga avuga ko kubera ko iperereza rigikomeje, iby’ibanze byarivuyemo yemera ko byaba ukuri ku kigero cya 50%, ahasigaye akahaharira ibizarivamo ubwo rizaba rirangiye. Gusa ngo biramutse bibaye impamo 100%, byamubabaza cyane kubera ko akesha Bahati byinshi mu buzima, kuko ngo ni na we wamugejeje i Kigali.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *