Mu gihe usanga abantu benshi bibaza ibibazo byinshi birebana n’ubuzima bwabo, cyane cyane uburebana n’ubw’imyororokere, usanga benshi badasobanukirwa.
Umusomyi wa Bwiza.com, ikibazo yabajije nyuma y’indi nkuru yari amaze gusoma kuri iki kinyamakuru, yagize ati “Ese umukobwa yaratakaje ubusugi hari icyo yakora bukagaruka?
Ese ubusugi ni iki?
Twifashishije imbuga zitandukanye, ‘ijambo’ ubusugi’ ntirifite igisobanuro mpuzamahanga kuko rifatwa bitandukanye ahantu henshi. Duhereye mu bumenyi cyangwa science mu ndimi z’amahanga, ubusugi ni igihe agahu kitwa Hymen gatwikira igitsina cy’umukonwa kaba kagihari kandi kuzuye.
Ako gahu kaba ahinjira mu gitsina imbere kakahatwikira ku buryo utarebamo imbere. ahenshi iyo ako gahu kavuyeho nibwo havugwa ko utakiri isugi.
Gashobora kuvaho wakoze imibonano mpuzabitsina, cyangwa se ukaba wakora imyitozo ikakangiza, cyane cyane nko kunyonga igare n’izindi.
Hagendewe kuri iki kibazo cy’umusomyi, ukuri ni uko hymen yo itagaruka. iyo umuntu amaze igihe ataryamana n’umugabo, imyanya ndangagitsina ye irongera ikiyegeranya ariko ntasubirana ubusugi.
Turebeye mu muco wa Kinyarwanda, kera kugira ubusugi ku mukobwa byabaga ari ishema kuri we n’abamureze, ariko kuri ubu umukobwa wese ntaba yifuza kwitwa isugi.
Umukobwa iyo umubajije kuri iyi ngingo ko yaba agifite ubusugi, agusubiza agira ati ‘iwacu se turaroga’ bisobanuye ko kubugira ari igisebo, ariko burya iyo umugabo asanze ukiri yo, kabone niyo atabikubwira, rya joro muba muryamanye bwa mbere riramunezeza, akazahora anabikubahira n’umuryango wawe.
Ariko iyo asanze warabiciye bigacika, mbese yinjira atagira akamutangira, ubwo abakuru murumva icyo mvuze, nta kizere akugira ahora yumva ko abamutanze kurya kuri izo mbuto n’ubundi bazongera bakaryaho, bityo akakugirira icyizere gike.
Kamikazi Gentille/ Bwiza.com


