Muraho neza, iwacu ni mu karere ka Rwamagana, ariko nkorera mu ntara y’Amajyepfo. nifuza ko mwangira inama, kuko ndahangayitse, sinifuza ko umugabo wanjye yazansha inyuma ariko natekereza ko bakobwa bagera kuri 13 ngo baryamanye nkumva nkutse umutima.
Ntavuze byinshi rero, umwaka utaha mu kwa kabiri mfite ubukwe ariko umusore tugiye kurushinga twaganiriye ku bijyanye n’igikorwa cyo mu buriri.
Tugeza naho umuntu abaza undi niba yaba yararyamanye n’abandi mbere, rwose ntiyaciye ku ruhande ambwira ko abakobwa baryamanye bagera kuri 13, kandi ntiyari kumbeshya kuko hari nabo na njye nkeka ko kuva kera twari duturanye ku ivuko.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubu rero basomyi ba bwiza.com mpangayikishije nuko nitunamara kubana ashobora no kuba yakongera kubasubiramo, ni ukuri birampangayikishije cyane.
Ibi nabimubajije kuko nabonaga ashaka ko na njye twabikora mbere, ariko nabyo sinabitindaho kuko namuhaye ikizere ko binashobotse bitaba mbere yo kujya mu murenge.
Mungire inama, nakora iki ngo ntazabe yakongera gushyikirana nabo bakobwa avuga ko bashobora kuba bagera kuri 13, Murakoze.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


