Umusore tuzabana twasezeranye mu murenge, arashaka cyane ko dusambana, njye nkifuza ko byaba twabanye- NKORE IKI?

Sangiza iyi nkuru

Mu kwezi gushize nibwo njye n’umusore tuzabana twasezeranye mu murenge ariko kuva uwo munsi amereye nabi ngo arashaka ko turyamana, ngo nabaye uwe, ariko kubera ukuntu nabyirutse ndi umukiristo nirinda icyaha cy’ubusambanyi narabyanze.
Ndamubwira ngo narindire tuzabikore twabanye dore ko amezi agera muri 3 asigaye atari na menshi, dufite ubukwe mu kwa kabiri, ibi ntabikozwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mungire inama kuko rwose bimeze nabi, yanze kuva ku izima kandi na njye ntabwo bindimo na gake, sinifuza kumera nkabo njya mbona bashyingirwa baciragura, inda zigeze iriya.
Nifuza guhesha agaciro umubyeyi wanjye, dore ko nagira umwe gusa, mungire inama, nkore iki? namukorera iki ngo ibi bitekerezo bimuvemo.
Mu gihe ntegereje inama zanyu, muri rusange n’abasomyi ba bwiza.com ndabashimiye, inama zanyu ni ubukombe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *