Umusore twari tumaze amezi 2 dukundana, naramusuye turaryamana, ubu ndamuhamagara akanga kunyitaba- Nkore iki?

Sangiza iyi nkuru

Amezi yari ashize dukundana ni 2, umusore w’inshuti yanjye yajyaga aza kunsura kenshi mu rugo, maze nawe ageze aho ansaba ko namusura.
Ubwo najyaga kumusura nibwo yanterese afata hasi no hejuru, sha arashishikara mabwira ibyiza byinshi ngo anteganyiriza maze na njye reka sinakubwira.
Sha nubwo wenda na nanjye ntagize umutima wo kwihagarararaho yaranshutse pe, nisanga twaryamanye, rwose turishimisha, ariko ubu ndabyicuza kuko nabikoze ntabyiteguye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubu umusore ndamuhamagara akanga kunyitaba, sha habe na bipe pe, kandi mu by’ukuri nkeka ko yaba yaranteye inda nubwo bwose hakiri kare ngo mbe nakwiheba burundu.
Yekereza umusore utarigeze anambaza ko nageze mu rugo amahoro, kuva twatandukana ntabwo yari yongera kumvugisha habe na ka mesaji, ubu narumiwe.
Bakunzi ba bwiza.com icyo mbasaba ni inama, ese nzasubireyo njye kureba ikibazo yagize, ndakibaza icyaba cyaratumye yanga kongera kumvugisha nyuma yaho turyamanye, sha sinzi pe, mungire inama , Murakoze!
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *