Umusore twenda kubana arasinda akaza gukomanga iwacu ampamagara, tukamusasira akaharara, byaranyobeye pe! – NKORE IKI?

Sangiza iyi nkuru

Ndabaramukije, njyewe nabyariye iwacu, mfite umwana w’imyaka itatu, ariko mu mpeshyi nzashyingirwa, mfite fiancé ariko ni umusinzi.
Umugabo tugiye kubana ni umushoferi, arakora yakarangiza rimwe na rimwe akajya mu kabari, iyo amaze gusinda nta wundi muntu aba avuga, aba amvuga, abwira abandi uburyo ankunda bidasanzwe.
Ikibazo kinteye inkeke, sinzi niba nzamuhindura ngo agabanye izi nzoga n’ubusinzi, kuko iwacu twese turamuzi, ni umusinzi pe, ntarwana ariko ibyo akora biteye inkeke.
Mbana na mama n’abandi bana bato, ariko mama aba ambwira ngo iminsi nigere vuba muvire aho, ngo nsange umusinzi wanjye.
Dutuye hari y’agasanteri, iyo yasinze njya kumva, nkumva arakomanze, ati ‘fungura nkuramutse charie’ tukamufungurira akaza mu nzu, akaganira, kubera ko nta n’imbaraga aba afite, bikarangira tumusasiye akaryama.
Mungire inama, ubu se koko ko Imana itanga imbaraga, koko ubu izimpa imbaraga zo guhindura uyu mugabo, ikibazo afite ni icyo gusinda gusa, ntasambana ngo abe yarara mu bagore, oya! Nuko kurara iwacu ntabwo aba aje ngo turarane, Mungire inama.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *