Umusore ukekwaho guhuruza Polisi ayibeshya yatawe muri yombi

Sangiza iyi nkuru

Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2021 yataye muri yombi umusore utuye mu Kagari ka Byahi, Umurenge wa Byahi w’Akarere ka Rubavu, Manishimwe Elode, imukekaho kuyihuruza ayibeshya ko habereye ubwambuzi bwakomerekeyemo abantu benshi.

Aya makuru Manishimwe yayatangiye kuri Twitter tariki ya 14 Ugushyingo 2021, ashyiraho ifoto y’uwigeze gukubitirwa mu Murenge wa Cyuve w’Akarere ka Musanze, agakomereka.

Polisi ikimara kubona amakuru, yohereje abapolisi mu Kagari ka Byahi, bagezeyo basanga nta kibazo cyahabaye, abaturage bababwira ko umutekano ari wose, bakora imirimo ntacyo bikanga.

Kuva ubwo Polisi ngo yatangiye gushakisha Manishimwe ufite imyaka 20 y’amavuko, ari nako ishakisha inkomoka y’iyi foto, isanga yarafatiwe mu Karere ka Musanze.

Manishimwe ukomoka muri Musanze yaje gufatwa, atabwa muri yombi, ubu akaba afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi, akurikiranweho icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha gishobora gutuma akatirwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu, akanacibwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya miliyoni imwe n’eshatu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *