Umusore w’imyaka 23 y’amavuko ukomoka mu gihugu cya Nigeria, yambitse impeta y’urukundo umukunzi we w’imyaka 78 y’amavuko, iby’uru rukundo rwabo bikaba byavugishije abatagira ingano ku mbuga nkoranyambaga.
N’ubwo amazina y’aba bombi atatangajwe, amakuru avuga ko uyu musore yari asanzwe afite abandi bagore, ariko ngo kubera agasuzuguro bamugaragarizaga, afata icyemezo cyo gushaka undi, akaba yahisemo uyu muzungu umukubye inshuro zisaga eshatu mu myaka.
Umwe mu mbaga y’abagize icyo bavuga kuri uru rukundo, yagize ati “urukundo nta maheme arugenga rugira, ariko ntabwo ari ku mugabo w’imyaka 23 y’amavuko wabonye urukundo rw’ubuzima bwe ku mukecuru w’imyaka 78”.
Mu mafoto, uyu musore agaragara yateye ivi hasi, afashe impeta arimo kwambika umukunzi we, umuntu yavuga ko ari nka nyirakuru, wicaye ku ntebe y’ipurasitiki.
Aba bombi kandi bagaragara bari mu munezero amaze kuyimwambika, basomana ku munwa umunezero ari wose hagati yabo.
Nk’uko ikinyamakuru tuko.co kibitangaza, ngo hari bamwe bemeza ko urukundo rujyana umuntu aho rushaka, mu gihe abandi bavuga ko bamwe mu basore b’abanyafurika biyemeza gukundana n’abazungukazi bakuze, ahanini bagamije kubona ubuzima bwiza, no kubakuraho imitungo.


