Umwaka mushya kuri mwese, mu rugo ni i Nyanza nkaba ndi umufana w’ikipe ya Manchester United hamwe na Rayon Sports, ubu mbabwira nahuye n’ibizazane, umusore yanteye inda, nyuma yo kunyiyegereza buhoro buhoro kuko twafanaga ikipe imwe.
Urukundo rwaduhuzaga mbere rwari rushingiye ku ikipe, nyuma twaje kuba inshuti ndetse tunisanga twanaryamanye, twari twemeranyije ko tuzajya mu murenge twavayo tugahita tubana.
Inda yo ndayifite igize amezi 7, ubu nari narashyushye ngura ibintu bya ngombwa, numva ko iyi minsi mikuru nivamo tuzasezerana mu kwa mbere.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu musore muri iyi minsi nibwo yanyisubiranye, ngo ni ni ikipe yaduhuje, umwana wacu ngo azaba uw’urwibutso, ko ibyo kubana yabivuyemo.
Ambwira ko umwana azamwemera kandi azanamutwara namara gukura, ariko ibyo kubana byo ko afite izindi nshingano zitamwemerera gutunga urugo.
None rero nkuko nkunda gusoma inama mutanga kuri bwiza.com, ndifuza ko mungira inama, nkore iki? iyo aza no kubimbwira kare simba narakoresheje amafaranga yanjye ngura ibyo nari kujyana iwe, ikindi nagombaga kujya kwibera muri Uganda ariko ubu inda iragaragara sinzi ko byankundira.
Mungire inama, njye ndumva n’umwana wanjye ntifuza ko yazanamubona kuko n’ubundi nshaka kuzahita nigendera Uganda, mu gihe we avuga ko tuzanamwita izina ryumwe mu bakinnyi ba Man,Utd, ibyo ndumva ntacyo bivuze, namwanze 100%.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


