Mbifurije Noheli nziza nabasa inama, imyaka ibaye ibiri, naryamanye n’umusore kuri Noheli, ndabyibuka hari ku itariki ya 25 Ukuboza 2015, gusa yambereye umuhemu.
Uwo musore yari asanzwe ari inshuti yanjye ariko twari tumaranye igihe gito twitana abasheri, nyuma yo gusambana reka mbyite gutyo, nibwo yatangiye kunkwepa namuhamagara akanga kwitaba kugeza ubwo ahinduriye telefone.
Naramuretse ndatwita, umwana ndamubyara ndamurera ubu amaze kugira umwaka n’amezi 3, mbese ni umuhungu mwiza kandi numva nkunze cyane kubera amateka namubyayemo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ariko hagati aho, namenya ko umusore yashyizeho za maneko ngo zizajye zikurikirana uko mbayeho n’umwana wanjye, ngeze aho ndanazimenya ahubwo mpita nzimutumaho ngo zizamubwire azamfashe kuko nta bushobozi narimfite, nta kintu na kimwe yari yamfasha.
Imana ni igitangaza, ubu hashize amezi 6 mfite akazi, rwose nta kintu umwana wanjye abuze kandi na njye nta kibazo, ndetse nta nicyo nkikeneye kuri uyu musore.
Icyantangaje ni uko ejo kuri noheli nabonye ampamagara ngo aransaba imbabazi, ngo arashaka kureba umwana we, ngo afite impano yanjye n’umwana, ariko n’umujinya mwinshi namusubije ko nta mwana we mfite ndetse ko nta mpano ze nkeneye.
Mumfashe, nkore iki? umwana nzemere mumwereke cyangwa nzamwihorere, kuko narangije kubona ko nta mugabo umurimo, umugabo ukwepa ikibazo se? mbese ndi mu ihurizo rikomeye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


