Mfite imyaka 23 nkaba ndi umukobwa ariko utwite inda natewe n’umusore dukundana, ni umunyeshuli, na njye nkaba ndi aho iwacu ariko nta kazi mfite.
Ubu mfite inda y’amezi atanu, musaba kuza iwacu kunsura yaranze, kandi amakuru maze kumvana abagore benshi ni uko umugore utwite aba akeneye umugabo we ngo baryamane, mu rwego rwo gutegurira umwana inziza. ndetse ko bimufasha kubyara neza.
Ibi sinabihamya nka muganga, ariko abagore tuganiriye bose nizo mpanuro bampa, bambaza bati ‘ubwo se umugabo wawe aza gukuza neza umwana”, ibi mbere byamberaga urujijo ariko ubu narasobanuje.
Mu by’ukuri na njye mba numva mushaka cyane, ariko yanze kongera gukandagiza ikirenge iwacu kandi na njye kuba namusanga iwe, ni ihurizo rikomeye kuko iwacu bantegetse kuzongera kuva mu rugo narabyaye.
Niyo ngiye kwipimisha ni ukunshyira mu modoka bakangeza ku bitaro byigenga, bakampima, barangiza bakansubiza mu modoka nkataha.
Mu by’ukuri nta burenganzira mfite bwo kurenga igipangu, umusore nawe yagize ubwoba ngo atazahagirira ingorane, kuko ababyeyi banjye bavuga ko nasebeje umuryango, ko ari njye wa mbere ugiye kubyara inda y’….. ntagira umugabo.
Mungire inama, nabuze n’uko nabonana na we wenda umunsi umwe, ndamushaka kandi mfite n’impungenge ko nshobora kuzabyara bigoranye nkurikije ibyo nabwiwe n’abakuru, inama zanyu ni ingirakamaro. Murakoze!
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



