Umusore yanteye inda, yambwiye ko nimbyara umukobwa atazemera ko tubana, namenye ko ari we ntwite-NKORE IKI?

Sangiza iyi nkuru

Nitwa Belyse, irindi si ngomba kuritangaza, umusore dukundana yanteye inda, anyizeza ko tuzabana, ariko aho bigeze akomeje kunshyiraho amananiza ko nasanga ntwite umukobwa azahira bivamo.
Nk’uko nanditse ngisha inama mwe mwese duhurira kuri bwiza.com, mu gihe duteganya kujya kwipimisha, nkaca mu cyuma nkamenya igitsina cy’umwana, nabanje kwikozayo njyenyine ngo menye ukuri.
Nagiye ku bitaro bya polisi mu mujyi wa Kigali, nshiye muri ecograph nsanga ntwite umukobwa, ubu byanyobeye, nabuze icyo nkora, kandi umusore yarangije kunkurira inzira ku murima ko bitashoboka.
Yakomeje kunsubanurira impamvu, ko iwabo ari we muhungu wenyine bagira mu bakobwa 7, ndetse ko na bashiki be aho bashatse babyara abakobwa, ko umuhungu mu muryango wabo aba ari intsinzi idasanzwe.
Nakomeje kubimukuramo yaranze, mubwira ko umwana ari nkundi ariko wapi, ngaho nguko nimungire inama.
Nyuma yo gusoma iyi nkuru, ushobora gutanga igitekerezo, cyangwa se ukatwandikira niba nawe ufite icyo ugishaho inama, email ni kamikazigentille08@gmail.com, murakoze!
Kanda Subscribe ujye ubona Video zigezweho 

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *