Betty Mbereko, umugore ukomoka mu gihugu cya Zimbabwe yasobanuye uburyo yahisemo gusambana n’umuhungu we nyuma baranabana kuko yamukundaga kurusha abandi bose.
Uyu mugore wari watewe inde n’umuhungu we, avuga ko nyuma y’urupfu rw’umugabo we, byashobokaga ko yarongorwa n’umugabo wabo (umuvandimwe w’umugabo we) kandi ko atamukundaga, ahitamo kubana n’imfura ye.
Uyu mugore w’imyaka 41 y’amavuko yatewe inda n’uyu muhungu we Farai Mbereko, umwaka ushize ubwo yari afite imyaka 23 y’amavuko.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Betty yakomeje ashimangira ko umugabo we amaze imyaka 13 apfuye ndetse ko abavandimwe ba nyakwigendera bagiye bashaka kuryamana nawe na mbere atarapfa. Kuba atarabiyumvagamo nicyo cyamuteye kurongorwa n’uyu muhungu we.
Mu gihe hari abumvaga ko ari amahano ndetse banabasabira kugezwa imbere y’ubutabera, uyu mubyeyi n’umuhungu we uba wabaye umugabo we batangaje ko ibyo bakoze ari uburenganzira bwabo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théoneste@Bwiza.com


