Umusore yasohoye ari muri pisine, abakobwa 19 bayogeragamo batwariramo inda

Sangiza iyi nkuru

Hari hashize imyaka ibiri humvikanye inkuru y’umusore w’imyaka 16 y’amavuko witwa Tommy Coulter, ukomoka muri Leta ya Fliride, wasohoreye muri pisine rusange atabishaka, abakobwa 16 bayogeragamo bahatwarira inda.

Kuri iyi nshuro ibi byongeye kuba mu gihugu cya Australia aho umugabo witwa Micheal Jonshon w’imyaka 33 y’amavuko, na we yasohoye arimo kogera muri pisine rusange abakobwa 19 bahatwarira inda.

Micheal Jonshon atangaza ko atigeze akorera imibonano mpuzabitsina muri ayo mazi, ahubwo ko yasohoye bitunguranye ayarimo, akaba avuga ko byamubabaje agasaba n’imbabazi ku bo byabangamiye bagatwara inda batateguye.

Ikinyamakuru franceinter dukesha iyi nkuru, gitangaza ko abakobwa bahatwariye inda bari mu kigero cy’imyaka 18 na 28, mu gihe iki kibazo cyateje impaka nyinshi ko bidashoboka, bamwe bavuga ko intanga yageze hanze ihita apfa mu gihe gito, Dr. John Suzukima asobanura ko bishoboka ko intanga yamara igihe kirekire bitewe n’uburwayi bwa “spermafortis”.

Dr. John Suzukima ati “ Ubwo bwoko bw’intanga z’uwo musore, bumeze nk’ubw’inyamaswa z’inyamabere ziba mu mazi nka dauphins, amantins na phoque zigira intanga zimara igihe kirekire zitarapfa mu mazi, nkeka ko n’izo ntanga ze zaba zaratinze gupfa mu mazi kubera uburwayi yaba afite bukomeye bwa spermafortis”.

Uyu mudogiteri yakomeje asaba n’abandi baganga gukora ubushakashatsi kuri iki kibazo cyabayeho, mu gihe aba bakobwa batatwariye inda umunsi umwe, ariko babyara bagasanga uwazibateye ari umwe.

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *