Umusore yivuganye mukase na bene se bapfa amasambu

Sangiza iyi nkuru

Kuru uyu wa Gatatu tariki ya 31 Gicurasi 2018, polisi ya Uganda ikorera mu gace ka Kalungu yataye muri yombi umusore w’imyaka 22 y’amavuko nyuma yo kwica mukase ndetse na bene se bapfa ikibazo cy’amasambu.

Uyu musore witwa Matia Kalimunda yasanze umuvandimwe we Musa-tafa Gwalamubisi kwa se ubabyara ahita amwica hamwe na Vincent Kasolo, mu gihe nyina Bena Nalwadda w’imyaka 80 atabaje na we ahita amukubita ifuni amutsinda aho.

Inzego z’iperereza zivuga ko uyu musore yari amaze igihe kinini asaba iwabo ko nawe bamuha ku isambu kuko bari barahaye abandi we arasigara, nyuma rero niko kuza n’umujinya mwinshi ahita afata ifuni yica abo asanze mu iwabo rugo bose.

 

Abaturage basobanuye ko iki ari ikibazo cyari kimaze igihe kuko uyu mukase yari yaranze ko bamuha ku isambu kuko atavukana n’abana be bityo bakaba barahaye abandi we bakamusiga.

Banavuga ko uyu musore yari asanzwe akoresha ibiyobyabwenge kandi ko polisi yari ibizi ko muri ako gace bikoreshwamo cyane ariko ikaba nta cyo yabikozeho.

Polisi ivuga ko yageze muri uru rugo hari imirwano itoroshye kuko n’abaturage bari baje gutabara bikaba ngombwa ko bose barwana, bikaba ngombwa ko irasa mu kirere kugirango batatane, naho uyu wishe abantu akaba yabanje no kujyanwa kwa muganga kuko abaturage bari bamuhondaguye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *