Umusoreshwa uzajya usaba gusubizwa imisoro mu buriganya ashobora kuzajya ahanishwa igifungo

Sangiza iyi nkuru

Umusoreshwa wahamwe n’icyaha cyo gusubizwa imisoro mu buriganya ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri n’imyaka itanu, kandi n’ihazabu ingana n’100 ku ijana y’amafaranga yasabye gusbizwa mu buryo budakwiye, nk’uko biteganywa mu mushinga w’itegeko rishya .

Guverinoma yavuze mu ngingo isobanura uyu mushinga mushya w’itegeko rihindura itegeko ryo mu mwaka wa 2019 ryerekeye imisoro, ko umushinga w’itegeko ryo guhana abasoreshwa basaba mu buryo butemewe gusubizwa imisoro, ugamije kwirinda uburiganya.

Zimwe mu ngingo z’iri tegeko zigira ziti: “Umusoreshwa usaba gusubizwa imisoro mu buryo bw’uburiganya aba akoze icyaha. Aramutse ahamwe n’icyaha, umusoreshwa ashobora guhanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri kandi kitarenze imyaka itanu ndetse n’ihazabu ingana n’ijana ku ijana (100%) y’amafaranga yasabye gusubizwa mu buryo butemewe n’amategeko. ”

Nk’uko ikigo gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro mu Rwanda (RRA) kibitangaza, ngo gusubizwa imisoro ni amafaranga asubizwa iyo imisoro yaciwe ku byinjijwe irenze ibyo umuntu agomba kwishyura mu misoro yinjira mu mwaka w’ingengabihe, cyangwa iyo umusoreshwa yishyuye ibirenze ibyo asabwa kwishyura.

Nanone, iyo umuntu ku giti cye cyangwa umusoreshwa yakiriye isoko ry’imiryango cyngwa ibigo bisonewe kwishyura umusoro ku nyongeragaciro (TVA), akuramo umusoro ku nyongeragaciro nk’uko biteganywa n’amategeko, hanyuma agatanga icyifuzo cyo gusubizwa kuri RRA.

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 11 Mutarama, Komiseri Mukuru wa RRA, Pascal Bizimana Ruganintwali, yavuze ko umusoro ku nyongeragaciro (TVA) cyangwa undi musoro uwo ari wo wose atari amafaranga agenewe umucuruzi, ahubwo ari amafaranga agenewe inyungu rusange.

Yavuganaga n’abanyamakuru nyuma y’inama y’isesengura ry’itegeko ya komite ishinzwe ingengo y’imari n’umutungo.

Ati: “ Ni amafaranga yacu twese. Nshobora kuvuga ko umuntu ukora ibikorwa by’uburiganya ku musoro ku nyongeragaciro, ameze nk’umujura winjira mu nzu yanjye akanyiba ibyo ntunze ”, ibi akaba yabigaragaje, agaragaza ko abantu nk’abo bagomba guhanwa hakurikijwe amategeko.

Ati: “Tuzashyiraho uburyo butuma abasoreshwa bishyura imisoro ku buryo bworoshye, ariko abashaka kwiba cyangwa kunyereza imisoro ntibagomba kwihanganirwa kuko ari ikibazo gikomeye kigomba gukemurwa”.

Atanga imibare imwe n’imwe, Ruganintwali yerekanye ko RRA yakundaga kugumana 10 ku ijana by’imisoro ku nyongeragaciro yakusanyijwe kugirango ikoreshwe mu gusubizwa, ariko byagaragaye ko igipimo nk’iki kidahagije kugira ngo hasubizwe ibyifuzo byose byo gusubizwa by’inzego zose bireba.

Nyuma, yavuze ko RRA yazamuye iryo ijanisha kugera kuri 12 ku ijana.

Ati: “Kubera ko twabonye ko abantu benshi bahindura imyitwarire ku kwishyura umusoro ku nyongeragaciro uko bikwiye, … byiyongereye buhoro buhoro ku buryo kuri ubu, tugomba kwishyura miliyari zisaga 30 z’amafaranga y’u Rwanda agomba gusubizwa abasoreshwa”.

Depite Omar Munyaneza, Perezida wa komite ishinzwe ingengo y’imari n’umutungo w’igihugu yavuze ko kubera ko umusoro ku nyongeragaciro utangwa n’abaguzi, ugomba gucungwa neza ku nyungu rusange.

Ati: “Iki (igihano cyo kurwanya gusubizwa umusoro ku nyongeragaciro mu buriganya) ni inzira yo kubwira abantu ko amafaranga nk’ayo agomba gushyirwa mu isanduku y’igihugu kugira ngo akoreshwe mu iterambere ry’abaturage”.

Izindi mpinduka mu mushinga

Mu zindi mpinduka zigaragara mu mushinga w’itegeko, igihe cyo kubika ibitabo bya konti cyongerewe kuva ku myaka itanu kugeza ku myaka 10 guhera ku itariki ya 1 Mutarama y’umwaka ukurikira igihe cy’umusoro ibyo bitabo bifitanye isano nawo. Ibi bigamije guhuza umushinga w’itegeko n’andi mategeko, harimo agenga ubufatanye, kwizerana n’imfatiro.

Soma Izindi Nkuru

3 Responses

  1. Umusoreshwa uzajya usaba gusubizwa imisoro mu buriganya ashobora kuzajya ahanishwa igifungo
    Nonese mutegetsi wowe uko ukoze ikosa Niko bagufunga?Erega ubukene buri hano hanze buriguhemuza nimfura da

  2. Umusoreshwa uzajya usaba gusubizwa imisoro mu buriganya ashobora kuzajya ahanishwa igifungo
    Nibyiza ko twishura neza imisiro tukirinda uburiganya.
    1.Murebe kuki imisoro yibwa ?

    2.Iyo usoze neza uhita uhomba ugafunga Imiryango iyo nimwe mumpamvu ituma yibwa.abarya Ruswa nabayitanga nabo icyo cyuho baka kibyaza umusaruro.

    3.Ubushobozi bw’umuguzi nibuke pe!nimurebe mwese Imiryango yacu usanga umuntu 1 atunze abantu benshi.bigira ingaruka kubakora business nabyo byatuma imisoro yibwa kugirango bishure loans bafashe, n’amazu ya Banks bakoreramo.

    4. Ubuzima burihanze ntabwo buhuye n’imishahara.niyo mpamvu Ruswa,kwiba imisoro biziyongera.

    Reka mbahe imirongo yo kwigaho.

    1. Reta/abikorera/Abashoramari mugabanye inyungu mushaka muhembe neza abakozi. Nimutabikora ubushobozi bw’umuguzi, imisoro bizakomeza kuba ikibazo. Ibaze umushoramari utwara inyungu ya 60% bank 30% abakozi 10% igihugu cyaba kijya mubibazo bibi.bituma amafaranga ajya k’umuntu 1 bikica business mugihugu.

    2.Banks Loan interest % irimo ikibazo gikomeye kubuzima bwigihugu munguni zose.Bihungabanya umuguzi nugurisha bikagera naho mwebwe mutumva neza.

    Hanze hari ikibazo gikomeye cy’ubushobozi mushake ikibitera !!! Ubukire tubona hanze nubwabazi kwirwanaho bakiba. abakene ni abubaha amategeko nababuze akazi.

  3. Umusoreshwa uzajya usaba gusubizwa imisoro mu buriganya ashobora kuzajya ahanishwa igifungo
    No iki kemeza ko bitakwutwa uburiganya kdi ari ukudasobanukirwa? Uwo RRA izaba yawatse mu buriganya se? Kuwusubizwa gusa?! Ariko ariya mafaranga akenshi aba ari amadeni yishyurirwa n’inyungu ndetse yakabaye akora … ibi byaba nko gukanga abafite icyo gitekerezo kuko ujya kuburana ntaba yizeye gutsinda n’aho yagira ukuri. Ubuyobozi bwacu bubisuzume

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *