Umusoro wakwa abaturage bazanye mu isoko imyaka n’amatungo wakuweho

Sangiza iyi nkuru

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’ikigo cy’igihugu cy’ imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority), ku wa gatatu Tariki ya 28 Werurwe 2017, rikuraho umusoro wakwa abaturge bazanye ibyo bejeje mu isoko ndetse n’amatungo.
Muri iri tangazo kandi, bitangazwa ko amahoro yo mu isoko yishyurwa n’umuntu ufite aho akorera ubucuruzi mu isoko, ni muri urwo rwego abantu bazana mu isoko imyaka, amatungo yabo baje kuyagurisha mu masoko abegereye ariko batayakoreramo, bakabiranguza abasanzwe bayacururizamo ko batishyuzwa amahoro yo mu isoko.
Abarebwa n’iri tangazo barasabwa ishyirwa mu bikorwa ryabyo bakibona iri tangazo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
rra

Abakeneye ko bwiza.com yazabasura,n’igihe mukeneye ko hari ibitangazwa mu ibinyamakuru byayo wakwandika kuri E-mail ya meckypro@gmail.com,cyangwa mugahamagara kuri 0784685981.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *