Umutambiko wa Jacques Tuyisenge watandukanyije Amavubi na Ethiopia

Sangiza iyi nkuru

Ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ yaguye miswi 0-0 na the Walia ya Ethiopia, mu mukino ubanza w’ijonjora ryo gushaka itike ya CHAN 2023.

Ethiopia yari yakiriye u Rwanda mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri wabereye kuri Stade ya BĂ©njamin Mkapa i Dar es Salaam muri Tanzania.

Ni umukino Ethiopia yasumburijemo Amavubi y’u Rwanda mu gice cya mbere cy’umukino, gusa aza kwihagararamo mu minota 45 y’umukino.

Ni nyuma y’impinduka zakozwe n’umutoza Carlos Ferrer wahaye umwanya Nishimwe Blaise igice cya kabiri cy’umukino kigitangira, asimbuye Ruboneka Jean Bosco watakazaga imipira myinshi mu gice cya mbere cy’umukino.

Uburyo bukomeye muri uyu mukino ni ubwabonwe na Tuyisenge Jacques nyuma y’isaha umukino utangiye, ku mupira yatereye mu rubuga rw’amahina ugarurwa n’umutambiko w’izamu.

Ni umupira wari ubanje kwinjiranwa mu rubuga rw’amahina na Muhozi Fred, birangira ba myugariro ba Ethiopia bananiwe gukuraho umupira ari na bwo Jacques yahise awufata.

Aba bakinnyi bombi bari binjiye mu kibuga basimbura Iradukunda Bertrand na Niyibizi Ramadhan.

Iminota yakurikiyeho ahanini yaranzwe no gukinira hagati mu kibuga ku mpande zombi gusa ntibyagira icyo bitanga.

U Rwanda na Ethiopia bagomba guhurira mu mukino wo kwishyura uzabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye ku itariki ya 03 Nzeri 2022.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Umutambiko wa Jacques Tuyisenge watandukanyije Amavubi na Ethiopia
    Ethiopia si 1 si 2 U Rwanda ruyisezerera muri aya marushanwa????

    U Rwanda hejuru hejuru…

    I Huye bizaba ari ibirori byo gusezerara Ethiopia ????????????

  2. Umutambiko wa Jacques Tuyisenge watandukanyije Amavubi na Ethiopia
    Ethiopia si 1 si 2 U Rwanda ruyisezerera muri aya marushanwa????

    U Rwanda hejuru hejuru…

    I Huye bizaba ari ibirori byo gusezerara Ethiopia ????????????

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *