Umutangabuhamya Fazzo nawe yahakanye ko ntacyo azi ku bya Bruce Melody na Diane

Sangiza iyi nkuru

Cyiza Fabien uzwi cyane nka Producer Fazzo, wavuzwe cyane mu nkuru za Bruce Melodie na Diane ko baba bararyamanye iwe nawe ahari, yunze mu rya mugenzi we Amag The Black ahakana ko ntacyo abiziho ko nawe yabyumvise gutyo.
Mu makuru yahise byatangajwe ko Bruce Melodie na Diane baryamanye mu rugo kwa Fazzo nawe ahari gusa ibi abavugwaho kuba bari bahari barimo Producer Fazzo Amag The Black babitera utwatsi.
Bruce-MELODIE
Amakuru y’uko Melodie na Diane baryamanye kwa Fazzo yatangajwe mu kiganiro yegob yagiranye na Diane ndetse na Belise bivugwa ko ari mubyara wa Diane.
Diane ndetse na Belise bombi bemeza ko Diane aryamana na Bruce Melody byabereye kwa Fazzo bakemeza kandi ko Amag The Black na Fazzo bari bahari icyo gihe.
fz
Fazzo mu kiganiro Flash Network cyo kuri Radio Flash cyo kuri uyu wa kabiri taliki ya 25 Kanama yahakanye aya makuru, avuga ko nawe yabibwiwe na Diane kuri Telefone ibindi akabyumva gutyo.
Fazzo yagize ati:” […]ibyo uriya mukobwa yavuze ntabwo ari byo, iby’uko we na Bruce Melody baryamanye ntabyo nzi kuko si nari mpari gusa yajyaga abimbwira kuri telephone.
Abajijwe ibijyanye n’amasaha ya nijoro iwe mu rugo ari nabwo bivugwa ko Bruce Melody na Diane baba bararyamanye Fazzo yasubije agira ati:”icyo gihe sinkibyibuka ndetse niba cyaranabayeho simbizi gusa njye ntacyo nzi[…]”
N’ubwo ariko Fazzo ahakana ko uyu mukobwa ndetse na Bruce Melodie baba barahuriye iwe, Bruce Melodie we yiyemereye ko yahahuriraga n’uyu mukobwa aho ngaho mu rugo kwa Fazzo riko bakaba nta mubano wihariye bigeze bagirana.
fz2
Mu kiganiro Bruce Melody yagiranye n’izuba rirashe yagize ati: “[…]Uwo mukobwa ndamuzi, muzi mu bafana bannjye, ibyo byo kwa ba Fazzo narahamusangaga ariko ntabwo nshaka kuvuga byinshi kuko nahamusangaga nk’uko na we nahaza nkahagusanga; nta n’ikintu cya hatari, rwose njyewe nawe nta mubano wundi twagiranye.”
Amag The Black nawe wari watanze ho umuhamya yahakanye yivuye inyuma agira ati:”njye se nabyemeza nte ko ntari amashuka cyangwa agakingirizo, ikindi kandi si ndi umusifuzi w’inda![…]”
Diane witeguye kwibaruka mu minsi ya vuba yemeza ko Bruce Melodie ari we wamuteye inda akanavuga ko mbere y’uko bijya mu itangazamakuru Melody yayemeraga,avuga kandi ko niba gufashwa n’uwamuteye inda bidashobotse azagerageza uko ashoboye akita ku mwana we kandi akamurera uko bikwiye .
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Shimirwa Palemon/bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *