Kuri uyu wa kabiri, itariki ya 05 Nzeri, Perezida Vladimir Poutine w’u Burusiya yatangaje ko mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakwiha kugurisha intwaro ziremereye ku gihugu cya Ukraine, bizaba ari nko gusuka lisansi mu muriro.
Ibi yabitangarije mu Bushinwa, ahari kubera inama mpuzamahanga y’ibihugu bifite ubukungu buri kuzamuka cyane, byibumbiye mu itsinda ryitwa BRICS ,impinamagambo y’ibihugu 5 aribyo Brasil , Russia , India, China, hamwe na South Africa .
Vladimir Poutine kandi, ntiyabuze no kuvuga ko ibi biramutse bishyizwe mu bikorwa, byaha urwaho inyeshyamba zigometse kuri Ukraine rwo kwigarurira utundi duce twa Ukraine.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Izi nyeshyamba kandi zikaba zivuga ko zigendera ku matwara y’aba Russia [Pro-Russian Separatists ], zirwanira mu burasirazuba bwa Ukraine, zizwi ku kurwanya ubutegetsi bwa Kiev, cyane ko mu bigaragara zijya zinaburusha ingufu.
Ubwo yasuraga Ukraine, Bwana Jim Mattis , Umunyamabanga wa Leta ya Amerika ushinzwe ingabo , yatangaje ko Amerika igiye kureba uko yaha imbaraga Ukraine, mu rwego rwo gukomeza ubwirinzi bwayo mu byo kwirwanaho gisirikare, uyu mushinga wo guha ibibunda bikomeye Ukraine ariko guverinoma ya Barack Obama wahoze ayobora Amerika ikaba yari yarabiteye utwatsi.

Ukraine ihora ihanganye n’u Burusiya, mu ntambara z’urudaca zihuza iki gihugu n’inyeshyamba zigendera ku matwara y’u Burusiya. Izi nyeshyamba bikaba bivugwa ko ziterwa inkunga na Leta y’u Burusiya , ikaba ari nayo iziha ibitwaro bihambaye, n’abatekinisiye bo kuzikoresha, hamwe n’amakuru y’ubutasi yose zifashisha nubwo bwose u Burusiya bubihakana.
Iyi ntambara hagati ya Ukraine n’inyeshyamba zayigometseho iramutse yongeye kubura, ikaba yahitana imbaga, dore ko kugeza magingo aya imaze guhitana abarenga 10.000, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, dukesha iyi nkuru.
Poutine ubwo yatangazaga ibi yagize ati : “Ni uburenganzira bwa buri wese kugurisha cyangwa guha intwaro uwo ashaka,nyamara Lata ya Ukraine imenye ko izirengera ibizakurikiraho”…
Yongeyeho kwihaniza Amerika mu magambo akakaye agira ati :
“Gukwirakwiza intwaro mu karere gasanzwe karimo umutekano muke ntabwo bifasha mu gukemura amakimbirane na mba, ahubwo bituma ibintu birushaho kuba bibi kurushaho” .
Maze Vladimir Poutine ashimangira ingorane zizahita zaduka bundi bushya yagize ati “ icyo cyemezo gishobora kudahindura ikintu na kimwe, ahubwo kigasiga cyongereye umubare w’inkomere n’imiborogo gusa”.
Aha niho Perezida w’u Burusiya yahise atangaza ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Ukraine bibumbiye mu nyeshyamba zirwanira mu burasirazuba bwayo azi neza ko nabo badafite ikibazo cy’ibitwaro, ubwabo ngo izo bisanganiwe zirahagije .
Gusa ngo izo bagiye biyamburira ingabo za Ukraine nizo nyinshi, rero ko izo Amerika yazaha icyo gihugu bazazicyambura izuba riva, kandi zikaba ari zo zisasiga zikongeje bushya umuriro , uzagorana kuwuzimya.
Vladimir Poutine ntiyiyumvisha ukuntu Abanyamerika badatekereza ku mujinya inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Kiev zizakirana ibi bitwaro, bizaba bije kuzirasaho, maze mu magambo yuzuye uburakazi agira ati :
“…..byaba byiza izo ntwaro bazijyanye ahandi hatari muri Ukraine”….
Kubwa Moscow , ngo icyari kurushaho kuba cyiza, ni uko Loni yakomeza umugambi wayo wo kohereza ingabo zo kubungabunga amahoro mu burasirazuba bwa Ukraine , nkuko byari byifujwe n’Akanama ka Loni gashinzwe amahoro ku isi.

Kuva igihugu cy’u Burusiya cyakwigarurira Intara ya Crimea yahoze iri muzigize Ukraine , aka karere iki gihugu gihaniraho imbibi n’u Burusiya gahora mu makimbirane ya hato na hato, kandi ahanini u Burusiya buba bucunga ko Amerika yakwitwaza ibihabera, ikaba yagenda yiyegereza imipaka y’u Burusiya, kugirango ibe [ Amerika] yabona uko icunga ibibera mu Burisiya , mu rwego rw’ubutasi.
Aha kandi Bwiza.com yabibutsa ko hari igihe u Burusiya bwashatse gushinga ibitwaro byabwo mu gihugu cya Cuba, ahahana imbibi na Amerika, kugirango bajye baneka Amerika, bakoresheje Radars zabo, Amerika igasaba u Burusiya kuzikuraho, bitaba ibyo iki gihugu kikazisenyagura nta nteguza.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Marshall Eugene David /Bwiza.com


