Umutekano wa Rick Ross i Nairobi wakajijwe ku buryo budasanzwe -Amafoto

Sangiza iyi nkuru

Ku wa 28 Mata 2018, nibwo umuherwe akaba n’ikirangirire mu muziki w’isi, Rick Ross, azaba ari ku butaka bwa Kenya aho agiye gukorera igitaramo cyakataraboneka kigomba kubera mu Mujyi wa Nairobi.

Rick Ross utegerejwe nk’umwami muri Kenya yateguriwe itsinda  ry’imodoka icumi zihenze hakiyongeraho indege igomba kugenda hejuru yazo mu rugendo ruva ku kibuga cy’indege rwerekeza mu mujyi.

Rick Ross agomba kuririmbira ahitwa Carnivore kuri uyu wa Gatandatu, igitaramo cye gitegerejwe n’imbaga y’abakunda umuziki muri Kenya ndetse n’abandi benshi muri afurika, Mbere y’uko aririmba, hari abandi bahanzi bo muri Kenya bamubanziriza barimo Khaligraph[Umuraperi ukomeye muri Afurika byumwihariko muri Kenya, Camp Mulla, Fena Gitu na Nyashinski.

Uyu muhanzi  Rick Ross ukunzwe kwiyita (Boss) yaherukaga gukorera igitaramo muri Afurika ubwo yazaga muri Tanzania muri  2012, icyo gihe yari yatumiwe mu gitaramo cya ‘Tanzania-Fiesta’ ari nacyo cyatangijwe mu Rwanda kigafungurwa na Diamond.

car
Imodoka zihenze zigomba gucunga umutekano wa Rick Ross
nrg3 768x426 1798b
Kajugujugu iri bugende hejuru ya Rick Ross mu gihe aba ari mu modoka yateguriwe

nrg4 768x502 ad295 nrg10 768x463 f06d6 nrg12 768x439 17ee5 nrg13 768x470 da498 nrg mbl 768x320 5b593 ricklog 1

12576907 mmmain

Kanda Subscribe kuri Bwiza TV ujye ubona videwo zigezweho z’ubuzima,imikino,imyidagaduro…

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *