Umutingito ukaze wangije amazu nubwo ntawahitanywe nawo i Burengerazuba

Sangiza iyi nkuru

16948c69-7632-4ff3-b715-d32368a2b80f
Ku gicamunsi gishyira umugoroba wo kuri uyu wa 23 Nzeri 2016 mu gice cy’intara y’uburengerazuba humvikanye umutingito wibasiye uduce nka Shangi ,Kibogora , Bushenge ndetse na Rwabitekeri ari naho havugwa ko ahakunzwe kwibasirwa n’imitingito.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi butangaza ko nta wahitanywe n’uyu mutingito uretse abagize ihungabana n’abandi bantu bakomeretse bari kwitabwaho mu Bitaro bya Bushenge hakaba hangiritse n’amazu menshi.

8573b00f-5a23-4926-978b-a796063194f8
Inyubako zangiritse ku bury budasanzwe

Aka Karere kandi ni nako kigeze kwibasirwa n’imitingito ikaze ku wa 03 Gashyantare 2008 aho icyo gihe abantu 30 bahasize ubuzima ndetse Ibitaro Bya Bushenge bigasigara ari itongo.
Mu mwaka ushize kandi ahagana mu kwezi kwa kanama 2015 biravugwa ko nanone umutingito uri ku rwego rwa magnitude 5.6 nabwo washegeshe aka Karere ka Nyamasheke n’aka Rusizi.
b35618d2-8199-4bc4-9163-4647b3efd15b
Imihanda yaturitse

Uyu mutingito wari uri ku gipimo cya Magnitude kingana na 4.8 nkuko byemezwa n’ikigo cy’abanyamerika cyizobereye mu gutangaza amakuru ajyanye n’imitingito n’ibindi biza byibasira isi cya USGS.
Mu gihe nk’iki abantu barasabwa kwita ku mihindagurikire y’ibihe no guhangana n’ibiza. Mu minsi ishize inkuba yishe umwana na nyina na bo bakomoka mu karere ka Nyamasheke.
Twihanganishije abagezweho n’uyu mutingito bose bakomeze kwihangana
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Eugene @Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *