Nibura abantu 19 bamaze kwitaba Imana nyuma y’umutingito ukomeye wari ku gipimo cya 7.8 wibasiye agace kari hafi y’ikirwa cya Mindanao mu majyepfo ya Philippines mu gitondo cyo ku wa Mbere.
Uyu mutingito wabaye saa moya n’iminota 37 ku isaha yo muri Philippines, utera impungenge zikomeye ndetse utuma hatangwa impuruza za tsunami mu bihugu birimo Indonesia, u Buyapani na Australia. Nubwo zimwe muri izo mpuruza zaje gukurwaho nyuma y’amasaha make, abaturage benshi bahise bimurwa mu rwego rwo kwirinda ibiza.
Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje inyubako nyinshi zangiritse, zirimo resitora ya Jollibee yasenyutse burundu nyuma yo kugwirwa n’umutingito.
Raporo z’ibanze zigaragaza ko abantu barenga 134 bakomerekeye muri uyu mutingito mu ntara zitandukanye zirimo South Cotabato, Sultan Kudarat, Sarangani ndetse no mu mujyi wa General Santos uri hafi y’aho umutingito watangiriye.
Perezida wa Philippines, Ferdinand Marcos Jr., yatangaje ko inzego zose zishinzwe ubutabazi ziri gukorana kugira ngo zifashe abaturage bagizweho ingaruka n’iki kibazo. Yavuze ko Leta itazatererana abaturage bo mu gace ka Mindanao kandi ko ibikorwa by’ubutabazi biri gukorwa byihuse.
Kubera ubukana bw’uyu mutingito, amashuri yo mu duce twibasiwe yahise ahagarikwa. Ibi byabaye ku munsi wa mbere w’itangira ry’umwaka w’amashuri muri Philippines.
Abashinzwe ubumenyi bw’isi batangaje ko nyuma y’umutingito wa mbere habayeho ibindi bitigiri birenga 130 byakomeje kunyeganyeza ubutaka, bimwe bifite ubukana bugera kuri 6.7.
Mu ntara ya Sarangani, ibikorwa by’itumanaho n’amashanyarazi byabanje guhagarara, ariko nyuma serivisi zongera gusubukurwa.
Philippines ni kimwe mu bihugu bikunze kwibasirwa n’imitingito kubera ko giherereye mu gice kizwi nka “Ring of Fire”, aho ibikorwa by’imitingito n’ibirunga bikunze kuba byinshi ku Isi. Mu mwaka ushize, undi mutingito wari ku gipimo cya 6.9 wahitanye abantu barenga 70 muri iki gihugu.
Kugeza ubu ibikorwa byo gushakisha no gutabara abakiri munsi y’ibisigazwa by’inyubako birakomeje, mu gihe ubuyobozi bukomeje gusaba abaturage gukomeza kwitonda no gukurikiza amabwiriza y’inzego z’umutekano.


