Umutingito wumvikanye mu Rwanda wahitanye 11 muri Tanzania

Sangiza iyi nkuru

Umutingito wo ku gipimo cya magnitude 5.7 wumvikanye uturutse mu burasirazuba bwa Afurika kuri uyu wa Gatandatu ndetse ukanumvikana I Kigali, wahitanye abantu 11 ukomeretsa abagera ku 192 mu majyaruguru ya Tanzania nk’uko byatangajwe n’abayobozi.

Uyu mutingito wumvikaniye cyane ku mupaka wa Uganda n’u Rwanda hafi y’Ikiyaga cya Vigitoriya.

Amashusho yashyizwe ahagaragara ku mbuga nkoranyambaga agaragaza kwangirika gukomeye kw’inyubako muri Bukoba (Tanzania), umujyi utuwe n’abaturage 70,000 aho bivugwa benshi bagizweho ingaruka n’uyu mutingito.

barabaraufa

Komiseri w’Akarere ka Bukoba, Deodatus Kinawila, yabwiye BBC ko uyu mutingito wangije ibintu byinshi, aho yavuze ko uko bwavuganaga bari bamaze kubara inkomere 192 n’abapfuye 11, aho yavugaga ko iyi mibare ishobora no kwiyongera.

Abashinzwe ubutabazi bo bakaba babwiye BBC ko ibitaro byo muri aka karere byuzuye kandi bidashobora kwita ku nkomere zose. Bongeyeho ko inyubako zaguye ndetse abantu bamwe bakaba bari bahezemo.

 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *