Umutoza w’Ikipe ya APR FC, Mohammed Adil Erradi, avuga ko ahazaza he muri iyi kipe hari mu biganza bya ba Jenerali batatu; akaba ari bo bagomba kugena niba agomba gukomezanya n’iyi kipe cyangwa azatandukana na yo.
Uyu munya-Maroc kuri ubu ari mu mpera y’amasezerano ye, nyuma y’imyaka itatu atoza iriya kipe y’Ingabo z’Igihugu.
Kuri uyu wa Kane uyu mutoza yafashije APR FC kwegukana igikombe cya 20 cya shampiyona itsinze Police FC ibitego 2-0, kiba icya gatatu cyikurikiranya atwaranye n’iyi kipe nyuma y’imyaka itatu ayigezemo.
Uyu mutoza ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, yongeye kubazwa ku hazaza he muri APR FC asubiza ko hari mu biganza by’abayobozi bakuru b’iyi kipe.
Yavuze ko Umuyobozi w’icyubahiro wa APR FC, Gen James Kabarebe, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura cyo kimwe n’Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka akanaba Chairman wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga ari bo bagomba kugena niba agomba gukomezanya n’iriya kipe cyangwa bakwiye gutandukana.
Adil yemeye ko hari amakipe arimo Simba Sports Club yo muri Tanzania ndetse n’andi yo mu bihugu bya Qatar na Arabie Saoudite bari mu biganiro; gusa avuga ko yifuza gukomezanya na APR FC.
Impamvu ngo ni uko iyi kipe yakoze uko ishoboye kose ikamurwanaho mu gihe abandi batoza barimo birukanwa n’amakipe yabo kubera ikibazo cy’ibyangombwa.
Kuri ubu ibiganiro hagati y’impande zombi ntibiratangira, gusa amakuru avuga ko bishobora gutangira ku wa 28 Kamena.



2 Responses
Umutoza Adil yashyize ahazaza he muri APR FC mu biganza bya ba Jenerali 3
Adil nakomeze ayitoze kko arashoboye bayobozi bikipe dukunda rwose mumusinyishe.
Umutoza Adil yashyize ahazaza he muri APR FC mu biganza bya ba Jenerali 3
Adil nakomeze ayitoze kko arashoboye bayobozi bikipe dukunda rwose mumusinyishe.