Umutoza w’abatarengeje imyaka 20 yahamagaye abakinnyi 30 mu kwitegura umukino u Rwanda ruzakina na Kenya

Sangiza iyi nkuru

Nyuma yo kwemezwa nk’umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 20, Mashami Vincent yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi 30 batangira imyitozo kuri uyu wa Gatatu mu rwego rwo kwitegura umukino uzabahuza n’ikipe y’igihugu ya Kenya mu kwezi gutaha.  
Uyu mukino ni mu rwego rwo guhatanira itike yo kwerekeza mu mikino y’igikombe cya Afurika  cy’abatarengeje imyaka 20 kizabera muri Niger 2019.  
Ku wa Kabiri tariki ya 20 Werurwe 2018, Umutoza w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 Mashami Vincent, afatanyije n’umutoza uzaba amwungirije, Rwasamanzi Yves, nibwo bashyize hanze uru rutonde.
Umukino wa mbere uzabera muri Kenya kuri sitade Kenyatta, ku i tariki ya 01 Mata 2018, naho umukino wo kwishyura uzabera i Kigali kuri sitade  Amahoro ku wa 21Mata 2018, ikipe izatsinda hagati y’u Rwanda na Kenya izacakirana na Zambia iheruka kwegukana iki gikombe umwaka ushize ubwo cyaberaga i Lusaka ihigitse ikipe y’igihugu ya Senegal 2-0.
U Rwanda ruheruka kwitabira imikino ya nyuma y’abatarengeje imyaka 20 mu 2009 ubwo cyaberaga i Kigali maze cyegukanwa n’ikipe y’igihugu ya Mali.
Abakinnyi 30 bahamagawe mukwitegura umukino na Kenya :
Abazamu

  1. Cyuzuzo Gaèl(Unity Fc)
  2. Ntwari Fiacre (Intare FC)
  3. Iratugenera Edouard(Mukura VS)

Abakina bugarira

  1. Songayisibo Shaffy (APR FC)
  2. Buregeya Prince (APR FC)
  3. Ndayishimiye Thierry (Marines FC)
  4. Ishimwe Christian (Marines Fc)
  5. Uwineza Aime placide( Kiyovu Fc)
  6. Habineza Olivier (rayon Sports Fc)
  7. Ndabarasa Tresor (Unity FC)
  8. Nkubana Marc (Unity FC)
  9. Nshimiyimana Govin (Intare FC)
  10. Hakizimana Félicien (Intare FC)
  11. Niyigena clement(Intare FC)

Abakina hagati

  1. Nyirinkindi Saleh(’APR FC)
  2. Bonane Janvier (Kiyovu FC)
  3. Cyitegetse Bogarde (Bugesera FC)
  4. Tumusime Alitijan (Rayon Sports FC)
  5. Muhozi Fred (As Kigali)
  6. Ishimwe Saleh (Unity FC)
  7. Byukusenge Jacob (Intare Fc)
  8. Nyandwi charles( Intare Fc)
  9. Uwimana Emmanuel (Intare FC)
  10. Nduwayezu Jean Paul (Musanze FC)

Abakina bataha izamu

  1. Byiringiro Lague (APR FC)
  2. Mugisha Patrick (Marines FC)
  3. Sindambiwe Protais (Intare FC)
  4. Nshimyumuremyi Gilbert (Intare FC)
  5. Tumusime Aloys (Intare Fc)
  6. Ndayisenga Emmanuel Fleury( Mukura FC)

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Kalawo M.Eliezer / Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *