Nyuma y’uko amavubi akomeje kugaragaza umusaruro mucye, umutoza wayo ngo nta bwoba n’igishyika afite cyo kuba byatuma aba umushomeri nk’uko abantu benshi babitekereza.Avuga ko kandi adateze kuba umutwaro ku gihugu cy’u Rwanda kuko ngo ari inyangamugayo n’umunyakuri bityo ko yumva atagira uwo abangamira. Ati”Nta bwoba mfite,ndi umugabo w’umunyakuri ushobora kunkunda cyangwa ntunkunde ariko ndi umunyakuri.
Avuga ko agerageza gukora akazi ke uko ashoboye n’ubwo umusaruro utavamo uko bikwiye ariko ngo ntibimubuza kumva atuje mu mirimo ye ya buri munsi n’ubwo ngo ari urugendo rutoroshye.Ibi byose Ferrer yabigarutseho nyuma y’umukino u Rwanda rwatsinzwe na Mozambique kuwa 18 Kamena 2023 amahirwe yo kujya mu Igikombe cya Afurika 2023 akayoyoka.
Kugeza ubu bidasubirwaho u Rwanda rwarasezerewe mu irushanwa ryo gushaka itike yo gukina igikombe cya Afurika ruri ku mwanya wa nyuma n’amanota abiri, rukaba rusigaje umukino umwe uzahuza Amavubi na Senegal ariko uyu mukino ukaba ntacyo usobanuye ku ruhande rw’Amavubi.


