Umutoza mushya wa APR FC w’umunya-Maroc Abderrahim Talib, yavuze ko nta bwoba afite ku mukino wa FERWAFA Super Cup uzabahuza na Rayon Sports, nubwo hari abakeka ko ashobora gutsindwa bitewe n’imyitwarire y’ikipe ye mu mikino ya gicuti.
Talib yavuze ko afite ubunararibonye mu mikino ikomeye, kuko yatoje Wydad Casablanca aho yakinnye ‘derby’ zigera kuri 25 na Raja Casablanca, bityo kuba agiye guhura na Rayon Sports bitamuteza impungenge.
Yagize ati: “Iyi si imikino itsindirwa ku mbuga nkoranyambaga, ahubwo itsindirwa mu kibuga. Gutsindwa mu mikino ya gicuti ni uburyo bwo kumenya intege nke z’ikipe. Nubaha Rayon Sports kuko ari ikipe nziza, ariko na APR FC ifite imbaraga.”
Avuga ko kuri ubu arimo kugera kuri 20-30% by’itegurwa ry’ikipe. APR FC na Rayon Sports, zombi zizahagararira u Rwanda mu marushanwa Nyafurika, ziteganya guhurira ku mukino wa FERWAFA Super Cup, ariko igihe uzabera ntikiratangazwa.


