Umutoza wa Ethiopia yavuze abakinnyi 2 b’Amavubi bafite ubushobozi bwo gukina hanze nyuma yo kumuzonga

Sangiza iyi nkuru

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Ethiopia, Wubetu Abate, yatangaje ko yagowe cyane n’abakinnyi babiri b’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ bombi bakinira APR FC, avuga ko batagakwiye kuba bakina hanze y’u Rwanda.

Uyu mutoza yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru, nyuma y’umukino w’ijonjora ryo gushaka itike ya CHAN 2023 izabera muri Algeria amakipe yombi yaraye aguyemo miswi 0-0.

The Walia ya Ethiopia yari yakiriye Amavubi y’u Rwanda kuri uyu wa Gatanu, mu mukino ubanza wabereye kuri Stade ya BĂ©njamin Mkapa i Dar es Salaam.

Ni umukino Ethiopia yihariye mu bijyanye no guhanahana umupira, gusa inanirwa kumenera mu bwugarizi bwa Ndayishimiye Thierry, Niyigena Clément na Bishira Latif ngo ibe yatsinda igitego mu izamu rya Ntwari Fiacre.

Amavubi yakinnye neza igice cya kabiri cy’umukino nyuma y’impinduka zakozwe n’umutoza Carlos Ferrer ni yo yabonye uburyo bukomeye bwaranze uriya mukino, nyuma y’uko Jacques Tuyisenge winjiye mu kibuga asimbura Iradukunda Bertrand arekuye umuzinga w’ishoti ukagonga umutambiko w’izamu.

Nyuma y’umukino umutoza Abate yavuze ko atagaya ibyo abakinnyi be bakoze, n’ubwo bifuzaga gutsinda mu rwego rwo koroshya akazi mbere y’umukino wo kwishyura.

Yunzemo ko hari abakinnyi babiri b’Amavubi bagoye cyane ikipe ye, barimo myugariro w’ibumoso Niyomugabo Claude cyo kimwe na Mugisha Bonheur Casemiro bombi basanzwe bakinira APR FC.

Ati: “Umukinnyi wari wambaye nimero 3 (Claude) n’uwakinaga hagati wari wambaye nimero 14 (Bonheur) bitwaye neza ku ruhande rw’u Rwanda, bafite ubushobozi bwo gukina hanze.”

Biteganyijwe ko Amavubi na Ethiopia bazahurira mu mukino wo kwishyura ugomba kubera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye ku wa 03 Nzeri, ari na wo ugomba kugena ikipe igomba kwerekeza muri CHAN.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Umutoza wa Ethiopia yavuze abakinnyi 2 b’Amavubi bafite ubushobozi bwo gukina hanze nyuma yo kumuzonga
    Ndasaba ferwafa gukangurira abanyarwanda n’abanyarwandakazi kwitabira umukino ndetse itangazamakuru na ribyamamaze, bitubere nk’igihe dusezerera Ghana na Uganda. Match nibayigire gratuit ubundi stade ikubite yuzure, ikobe rivuge muri stade maze abadore bacu bakore akazi.
    Ni igitekerezo

  2. Umutoza wa Ethiopia yavuze abakinnyi 2 b’Amavubi bafite ubushobozi bwo gukina hanze nyuma yo kumuzonga
    Ndasaba ferwafa gukangurira abanyarwanda n’abanyarwandakazi kwitabira umukino ndetse itangazamakuru na ribyamamaze, bitubere nk’igihe dusezerera Ghana na Uganda. Match nibayigire gratuit ubundi stade ikubite yuzure, ikobe rivuge muri stade maze abadore bacu bakore akazi.
    Ni igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *