Nyuma yo gusezererwa n’ikipe yo mu gihugu cya Nigeria, Rivers United mu irushanwa rya CAF Confederation Cup, ikipe ya rayon sport yaba iri mu mugambi wo guhagarika bitunguranye umutoza wayo Djuma Masudi.
Nk’uko yabitangarije ruhagoyacu dukesha iyi nkuru, umwe mu bayobozi b’imbere muri iyi kipe ya Rayon Sports yagize ati”twamuhagaritse imikino 2, ngo tubanze tumwibutse ko atigeze yitwara neza, nyuma ni bwo hazafatwa icyemezo cyo kumugarura, cyangwa habe ikindi.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ikipe ya Rayon Sports, ishinja uyu mutoza kwitwara nabi mu mikino yaranze iyi kipe mu marushanwa atambutse bityo ngo akaba atarujuje inshingano uko bikwiye.
Ku ruhande rw’umutoza Masudi Djuma, yavuze ko atarabona ibaruwa imuhagarika ariko ko na we yabyunvise. Yagize ati”ndi mu rugo ndategereje bari kunzanira ibaruwa, ariko ndumva ko nirukanwe n’ikipe ya Rayon Sports mu magambo. Ntabwo ndabona ibaruwa, buriya ninyibona nibwo ndamenya icyo nakubwira, ubu nta byinshi navuga.”
Mu minsi ishize, nibwo ikipe y’igihugu yabashije guserukira u Rwanda mu irushanwa rya Caf CC mu buryo bwabaye nk’ubutunguranye izamuka idakinnye n’ikipe yo mu gihugu cya Mali, Onze Createurs ndetse inajya mu gihugu cya Nigeria aho yatsindiweyo ibitego 2 ku busa, naho mu mukino wo kwishyura wabaye muri wikende ishize amakipe yombi akanganya ubusa ku busa iyi kipe ikavamo ityo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


