Nyuma yo kwihererana ikipe ya Kiyovu Sports ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu kuri Stade Regional ikayitsinda ibitego 2-0, ikipe ya Rayon Sports yahise ibura umutoza wayo, Ivan Minnaert, wari uyimazemo amezi 4, wahise wegura ku mirimo ye ashinja ubuyobozi bw’iyi kipe kutubahiriza amasezerano.
Ubwo yavuganaga n’itangazamakuru, yagize ati: “Neguye ku mpamvu zitari iz’amikoro, ni izindi ziri hanze y’imikino.”

Uyu mugabo yirinze kuvuga impamvu zitumye yegura amaze gutsinda imikino ibiri ya Gicumbi na Kiyovu Sports n’uwo yanganyije na AS Muhanga. Kuri ubu ikipe ikaba isigiwe Masudi Juma wari umwungirije.
Aha yagize ati: “Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo nagejeje ku buyobozi ubwegure bwanjye, nashimira abakinnyi uko bitanze n’abayobozi bakora cyane ngo ikipe itere imbere.”
Ivan Minnaert avuga ko bimwe mu byo ubuyobozi bwamusezeranyaga batabikoraga yemera gutegura no gutoza uyu mukino nk’umutoza w’umwuga. Yaboneyeho gushimira abafana bamubaye hafi avuga ko yifuza kuzagaruka mu Rwanda mu ikipe ifite abakunzi nka Rayon Sports.
Biravugwa ko uyu mutoza yahise yerekeza mu ikipe ya Leopards FC yo muri Kenya, aho ngo yahawe amasezerano yo kumara imyaka 2 atoza iyi kipe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


