IMG_6788

Umutoza wavuzweho gusonzera i Kigali

Sangiza iyi nkuru

Nduwimana Pascal, umutoza w’abanyezamu ba Kiyovu Sports, yahakanye amakuru yavugaga ko iyi kipe imubereyemo umwenda wa miliyoni 5.5 Frw ndetse ko inzara yamwiciye i Kigali.

Hari amakuru yari yakwirakwiye avuga ko uyu mutoza yamaze iminsi ibiri atarya, ndetse ko yaburaga ubushobozi bwo gusubira mu gihugu cye cy’u Burundi. Ariko Pascal yabwiye UMUSEKE ko ayo makuru ari ibinyoma.

Yagize ati: “Nta kibazo na kimwe mfite na Kiyovu Sports. Sindi mu bukene, sinigeze mbura ibyo kurya, nta n’ikibazo mfite cyo gusubira iwacu.”

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports ntabwo bwigeze bugira icyo butangaza kuri aya makuru. Iyi kipe isanzwe ifite ibibazo by’imyenda yageze kuri miliyoni 157 Frw, byatumye itemererwa kwandikisha abakinnyi bashya.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *