hichilema.jpg

Umuturage yumva ko Perezida Hichilema yagombaga gusura u Rwanda mbere ya USA

Sangiza iyi nkuru

Umuturage witwa Mudzithe Phiri yamenyesheje Perezida wa Repubulika ya Zambia, Hakainde Hichilema ko yumva yaragombaga gusura u Rwanda mbere y’ibindi bihugu byo mu burengerazuba bw’Isi nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA).

Ni igitekerezo yatanze ku butumwa bwa Perezida Hichilema bwerekeye uruzinduko aherutse kugirira i New York muri USA ubwo yitabiraga inama ya 76 y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, UN.

Muri uru ruzinduko, Perezida Hichilema yanagiranye ikiganiro na Visi Perezida wa USA, Kamala Harris cyerekeye umubano w’ibihugu byombi.

Perezida Hichilema yifashishije Twitter kuri uyu wa 29 Nzeri, yatangarije abanya-Zambia ubu butumwa bugira buti: “Nshuti zanjye nziza, ntegereje gusobanurira igihugu ibyerekeye uruzinduko nagiriye muri US ruzazana mu buryo budashidikanywaho inyungu nyinshi mu bukungu bw’igihugu. Ndashaka kuvuga no ku bindi birebana n’igihugu.”

Ni bwo Phiri yaje kumubaza byari ngombwa kujya mu burengerazuba bw’Isi kandi u Rwanda ruhari. Ati: “Byari ngombwa ko ujya mu burengerazuba? Twakabaye tureba imbere iwacu. Uruzinduko mu Rwanda rushobora kuba rurimo inyungu nyinshi.”

Bagenzi be bigaragara ko batishimiye igitekerezo cye bamubajije umwihariko u Rwanda rufite kurusha USA ku buryo ari rwo yagombaga gusura, umwe witwa Samuel Hamaleke amubaza ati: “Ni uwuhe mwihariko u Rwanda rufite?”, undi wiyise Blessed Son ati: “Ni izihe nyungu utekereza twakura mu Rwanda, zitaboneka muri US?”

Phiri yasubije Hameleke ko umwihariko u Rwanda rufite ari uko rwiremeye demukarasi yarwo, aho kugendera ku bitekerezo byo mu burengerazuba bw’Isi. Ati: “Biremeye demukarasi yabo. Ntibagendeye ku gitekerezo cyo mu burengerazuba cy’uko demukarasi igomba kumera…”

hichilema.jpg

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Umuturage yumva ko Perezida Hichilema yagombaga gusura u Rwanda mbere ya USA
    Nibyo kbs , u RWANDA nigihugu cintangarugero muri Africa , urebye ukuntu rutabara ibindi bihugu ibyo birahagije , numutekano rufite , nibabanze barusure babone kujya amerika

  2. Umuturage yumva ko Perezida Hichilema yagombaga gusura u Rwanda mbere ya USA
    Nibyo kbs , u RWANDA nigihugu cintangarugero muri Africa , urebye ukuntu rutabara ibindi bihugu ibyo birahagije , numutekano rufite , nibabanze barusure babone kujya amerika

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *