Umutwe witwa (Abamigisi) bivugwa ko ukase kurusha imbonerakure watumye Abarundi basesekara mu Rwanda bikanga kugirirwa nabi.
Aba Barundi ahanini biganjemo abana binjiriye ku mupaka wa Nembauhuza u Rwanda n’u Burundi mu Karere ka Bugesera kuri uyu wa 4 Mutarama 2019.

Umwe muri aba yabwiye itangazamakuru ko batahutse bavuye mu gihugu cya Tanzaniya ariko ko batigeze bagira amahoro.
Yagize ati “Hari umutwe witwa Abamigisi ukaze cyane kurusha Imbonerakure, kuko wambaye gipolisi, babahaye ibyenda by’amashashi. Hari umugabo ubategeko witwa Ngendandumwe Ndakugaritse, aramutse aguketse ko wahunze, ntushobora kugenda ku isambu gushakayo akantu.”
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Aba Barundi bahamaya ko batewe ubwoba kenshi n’abavugaga ko igihugu cyabavunnye bityo bahitamo gukuramo akabo karenge.
Kuri ubu, izi mpunzi zicumbikiwe mu nkambi y’agateganyo ya Bugesera iri mu Murenge wa Gashora.
Imibare ya UNHCR igaragaza ko kugeza ku wa 30 Ugushyingo 2018, mu Rwanda habarizwaga impunzi z’Abarundi ziyinga ibihumbi 70.


