Umutwe witwaje intwaro wa APCLS uri mu yigize ihuriro rya Wazalendo wateguje ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba muri Repubulika ya demukarasi ya Congo ko ugiye gutangira kuzirasaho.
Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa APCLS, Hertier Ndagendange mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Kivu Morning Post, ikinyamakuru gikorera mu kwaha kwa Leta ya RDC.
Ndagendange yagize ati: “Mu masaha 48, ingabo za EAC nizitava ku butaka bwa RDC, turazirasaho nk’uko turasa ku wundi mutwe wa M23. Zatubwiraga ko zaje kwirukana M23, ibyo zavuze byose ntabwo zabikoze. M23 yagabye ibitero muri Kirumbu, Kahira,… EAC mugomba kugenda mu masaha 48.”
Uyu Muvugizi yavuze ko hadakwiye kubaho ibiganiro bya Leta ya RDC n’umutwe witwaje intwaro wa M23 ahamya ko ufashwa n’u Rwanda, kuko ngo n’u Rwanda “ntabwo ruganira na FDLR”.
APCLS irasaba ingabo za EAC kuva ku butaka bwa RDC mu gihe Leta ya RDC yo iherutse gutangaza ko yazihaye itariki ntarengwa (ya 8 Ukuboza 2023) kuko ngo zananiwe gukora neza inshingano zahawe.


